Itariki y’ubukwe bwa Usanase Bahavu Jeannette ugezweho muri Filime “Impanga”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’uruhererekane ya Citymaid, akaba agezweho mu yo yise “Impanga” yamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwe buteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Ubukwe bwa Bahavu na Ndayirukiye Fleury ‘Legend’ buteganyijwe kuba iminsi ibiri nkuko bigaragara ku mpapuro zibuteguza. Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 nibwo hazaba ubukwe bw’uyu mukobwa umaze kuba icyamamare mu ruganda rwa filime mu Rwanda.

Nta makuru menshi kuri ubu bukwe yigeze atangazwa kuko bavuga ko ubutumire bw’ubukwe bwabo buzajya hanze mu minsi mike.

Amatariki y’ubukwe bw’uyu mukobwa atangajwe nyuma yuko tariki 17 Nyakanga umukunzi we Ndayirukiye Fleury ‘Legend’ amwambitse impeta akamusaba ko yamubera umugore undi na we akabyemera nta kuzuyaza.

Ni mu birori byahuriranye n’ibyo kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko w’uyu mukobwa.

Fleury ‘Legend’, asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya ndetse ni we utunganya Filime Impanga y’umukunzi we.

Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko baba inshuti mu mwaka wa 2016 bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.

Ubwo yaganiraga na IGIHE muri Werurwe, Usanase yavuze ko yifuza ko uyu musore yazamubera umutware.

Ati “Nabivuze mu ijambo rimwe, ni umutwe kuri njye icyampa akazambera umutware.”

Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ’Citymaid’ ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayikinamo, ariko akaba yaramaze kwitaba Imana bityo akaba atazongera kuyigaragaramo.

Muri iyi minsi, ahugiye ku mushinga wa Filime ye nshya yise “Impanga”.

Amatariki y'ubukwe bwa Usanase Bahavu yamaze kumenyekana
Usanase Bahavu na Ndayirukiye Fleury bamaze igihe mu munyenga w'urukundo
Usanase Bahavu aherutse kwambara impeta y'uyu musore bagiye kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .