Itsinda "Mackenzies" ribarizwamo Miss Nishimwe ryinjiye mu bucuruzi bw’imyenda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2018 hadutse itsinda ry’abakobwa batanu ryamamaye ku izina rya Mackenzies, nyuma yo guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, binjiye mu bucuruzi bw’imyenda.

Mackenzies ni itsinda ry’abakobwa batanu aribo Nishimwe Naomie, Uwineza Kelly, Uwase Kathia, Iradukunda Brenda na Uwase Pamela Loana.

Batatu muri bo (Nishimwe Naomie, Uwase Kethia na Iradukunda Brenda) baravukana mu nda imwe mu gihe Uwineza Kelly ari nyirasenge w’aba bakobwa kuko avukana na se ubabyara mu gihe Uwase Pamela Loana ari mubyara wabo.

Aba bakobwa bamenyekanye cyane mu 2018 ubwo bifataga amashusho bari kuririmba indirimbo ya Mr Eazy wo muri Nigeria, barayamwoherereza nawe ayashyira ku mbuga nkoranyambaga abantu barayakunda cyane.

Nyuma benshi mu bakora ubucuruzi mu Rwanda batangiye kubiyambaza mu buryo bwo kwamamaza ibikorwa byabo. Byavuye ku rwego rwo kwishimisha bisanga bakorana na sosiyete zikomeye mu Rwanda nka MTN n’ibindi bigo by’ubucuruzi.

Nyuma y’igihe bamamaza ibikorwa by’abandi, abagize itsinda rya Mackenzies biyemeje gutangira ubucuruzi bw’imyenda.

Nishimwe Naomie ubarizwa muri iri tsinda akaba ari nawe Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka, yavuze ko ari ubucuruzi binjiyemo bagamije kwagura ibikorwa byabo.

Ati ”Abantu benshi bakundaga kutubaza niba nta bikorwa runaka dufite ngo bakorane natwe, byatumye dutekereza ikintu twakora kikanatubyarira inyungu. Twahurije rero ku bucuruzi bw’imyenda.”

Imyenda yabo bayise ‘Zöi design’ gusa si bo bayikoreshereza kuko iyo bakeneye gukoresha umwenda mwiza bajya ku badozi b’umwuga bakaganira ibyo bashaka bakabibakorera.

Ati ”Twe ntabwo turagira uruganda cyangwa inzu y’abadozi, hari abo dukorana ku buryo tubaha ibyo dushaka bakabikora uko twabibasabye.”

Aba bakobwa kandi nta n’iduka bafite bacururizamo ahubwo batangiye kugurishiriza imyambaro yabo kuri internet.

Miss Nishimwe yakomeje agira ati “Byose bizagenwa n’ubushobozi, tuzajya tuyishyira ku rukuta rwa Instagram rwa ‘Zöi’, uzajya ashima atwandikire, hanyuma tube twamushyikiriza umwenda yashimye kandi mu gihe gito.”

Gutangiza ‘ZöI design’ byabaye ku mugaragaro ku wa 10 Ukwakira 2020 mu gikorwa cyabereye muri Parkinn Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Ushaka kureba imyenda aba bakobwa bacuruza wanyura hano

Imwe mu myenda bamaze gushyira ku isoko
Aba bakobwa nibo biyamamariza imyenda bacuruza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .