Jay Polly yatewe ishema n’uburyo yakiriwe neza i Dubai kuko ari Umunyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki nyarwanda yashimye uburyo yakiriwe i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho agiye gukorera igitaramo.

Uyu muhanzi wagiye muri iki gihugu ajyanwe no kurangura ibyuma bya studio nshya yifuza gufungura i Kigali, yahishuye uko igitekerezo cy’iki gitaramo cyaje.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yatunguwe n’uburyo muri icyo gihugu yakiriwe nk’umunyarwanda.

Yagize ati “Leta y’Abarabu iratwumva cyane, u Rwanda ruri mu bihugu byubashywe byagerageje kwirinda Covid-19 no gukurikiza ingamba. Iyo ugeze ku kibuga cy’indege ufite pasiporo y’u Rwanda cyangwa uturutse mu Rwanda wakirwa neza nta byo kuguha akato.”

Jay Polly avuga ko abaturuka mu bindi bihugu iyo bageze i Dubai bahabwa amasaha yo kujya mu kato, bagasuzumwa mbere y’uko bakomeza gahunda zabo.

Kwakira neza abanyarwanda, biterwa n’ingamba rwashyizeho zo kwirinda no guhashya Coronavirus.

Jay Polly yagiye gushaka ibikoresho bya Studio ye nshya. Akihagera yahuye n’abandi banyarwanda bahatuye bamusaba ko yahakorera igitaramo kuko hari abantu benshi bahatuye baturuka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma yo kwemeranya Jay Polly yemeye gukora iki gitaramo cyahise cyiyongera ku byari byamujyanye.

Uyu muraperi yavuze ko yishimiye kuba agiye kongera gukora igitaramo cyane ko bimaze igihe byarahagaze.

Ati “Nishimiye kongera kuba ngiye guhagarara imbere y’abantu nkakora igitaramo, ngira ngo murabizi ko byari bimaze iminsi bitaba. Narishimye rwose kandi niteguye gukora igitaramo cyiza.”

Iki gitaramo cyiswe East African Night, byitezwe ko kizabera ahitwa Venom Deira Club & Lounge aho kucyinjiramo bizaba ari ama AED 50, akabakaba ibihumbi 12 Frw, kikazaba tariki 19 Nzeri 2020.

Mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeri 2020 nibwo Jay Polly n’ikipe bari gukorana bya hafi berekeje i Dubai, aho bageze mu gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2020.

Jay Polly ari kugura ibyuma bya Studio izaba ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’ubw’amashusho (Audio&Video).

Iyi studio Jay Polly agiye gufungura mu mujyi wa Kigali, izaba igamije kumufasha gukora umuziki we neza no kuzamura abana bafite impano.

Ikiganiro na Jay Polly uri kubarizwa i Dubai

Imihanda y'i Dubai iriho ibyapa byamamaza igitaramo cya Jay Polly

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .