JP Zed umuhanzi mushya wasiragiye mu matsinda y’abaririmbyi nyuma agahitamo kuririmba ukwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

JP Zed, ni umwe mu bahanzi bashya bashobora kwitegwaho byinshi mu gihe kiri imbere kubera ubuhanga bwe mu kuririmba.

Uyu musore ubusanzwe yitwa Musabe Jean Paul; hakazaho akazina ka “Zizou” yiswe n’abo biganye banakuranye kuva mu mashuri abanza kubera ukuntu yacongaga ruhago.

Yatangiye umuziki akiri umwana w’imyaka 12 aho yawigaga nk’isomo muri Seminari nto Virgo Fidelis y’i Butare ndetse akaba no muri korali zitandukanye.

Yatangiye umuziki by’umwuga mu 2013, aho we ndetse na bagenzi be bashinze icyitwa “Ominatago Band”, ivukira mu Mujyi wa Huye, imenyekana mu bitaramo bitandukanye birimo nka ‘Anoca Youth games Zone Five’, ‘FESPAD’ n’ibindi.

Mu 2014, JP Zed yatangiye kwigisha abantu ku giti cyabo umuziki. Kuva 2015 kugeza n’ubu ni umwarimu wa muzika muri Petit Séminaire i Butare no muri Christ Roi i Nyanza, aho yagiye anabafasha kwegukana ibikombe bitandukanye bya muzika mu marushanwa atandukanye.

Igihe yabaga arangije kwigisha kandi yakomerezaga mu bikorwa bya Ominatago band, aho basusurutsa abantu mu birori bitandukanye nk’ubukwe, ndetse no muri za hoteli n’ahandi habera imyidagaduro.

Yabwiye IGIHE ko umuziki awufata nk’uko amaraso aba atembera mu muntu ndetse, akaba afite intego yo kuwukora kugeza ahesheje u Rwanda ishema.

Ati “Intumbero yanjye ni ugukora umuziki by’umwuga ku rwego mpuzamahanga kandi bikantunga ndetse bikanatanga umusaruro ku gihugu cyanjye.”

JP Zed, afite indirimbo imwe ari nayo yatangiriyeho yise “Gira Icyo Umbwira” avuga ko yavanye mu nkuru y’ubuzima bwe bwite bw’urukundo. Aho yakunze umukobwa ariko we ntabyiteho.

Ati “Ni indirimbo y’inkuru yambayeho mu rukundo. Nakunze umukobwa nkajya mbona we ntabyitayeho kandi akambwira ko dukundana, ni uko byaje ndavuga nti ni gute najya kuririmba inkuru z’abandi kandi n’iyanjye yaryoha.”

Amajwi yayo yatunganyijwe na Bob Pro muri The Sounds Studio, hanyuma amashusho atunganywa na Serge Mucyo muri Shutter Production.

JP Zed ni umwe mu bari guhatanira igihembo cya Supra Voice, irushanwa ryo kuririmba aho ari kubyitwaramo neza kugeza ubu, kuko icyiciro giherutse cya mbere cyarangiye ari uwa mbere aho yari yasubiyemo indirimbo yitwa “Aime-Moi Je t’aime” ya Enrico Macias.

JP Zed umuhanzi mushya uri n'imbere mu irushanwa rya SupraVoice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .