Ni nyuma yo gutangira gukorana n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ndoli Tresor wahise anashyira hanze indirimbo yise ‘Ndashima’.
Niyonizera Judith yavuze ko yahisemo gukorana n’uyu muhanzi kuko ari umuhanga.
Ati “Ni umuhanzi w’umuhanga, naramubonye nkurikirana ibikorwa bye numva ngomba gukorana nawe nkaba nagira uruhare mu iterambere ry’umuziki we ariko nanjye nkaba natera imbere.”
Ku bijyanye n’igihe amasezerano azamara, Niyonizera yifuza ko bazakorana igihe cyose kandi bagakorana neza.
Ndoli Tresor watangiye gufashwa mu muziki binyuze muri Judy Entertainment, asanzwe asengera mu Itorero rya Blessing Miracle Church akaba by’umwihariko abarizwa muri Shekinah Worship Team.
Judy Entertainment niyo izajya ireberera inyungu z’uyu muhanzi ndetse niyo ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’ibikorwa bye byaba gukora indirimbo z’amajwi ndetse n’amashusho.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugore yatangiye ibiganiro n’abandi bahanzi babiri bakora indirimbo zitari izo guhimbaza Imana.
Mu 2020 Niyonizera wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yinjiye byeruye mu ruhando rwa sinema nk’umushoramari nyuma y’igihe yari amaze ari umukinnyi wa filime.
Uyu mugore yabwiye IGIHE ko filime nazo azakomeza kuzishoramo imari ndetse mu bihe bya vuba arasubukura iyitwa ‘Makuta’ na ‘Za Nduru’ .
Ati “Ntabwo filime nzazihagarika, nzakomeza gushyira imbaraga muri filime ndetse n’umuziki nawo nzawushyiramo imbaraga. Icyo nshaka ni ukugira uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro yaba umuziki cyangwa filime.”
Kugeza ubu Judith Niyonizera amaze gushyira hanze filime ebyiri ze bwite ndetse akagira n’iyo ya ‘Makuta’ yari yaguze na Kalisa Ernest.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!