Umugore wa Safi Madiba yinjiye mu gukina filime

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Niyonizera Judith washakanye n’umuhanzi Niyibikora Safi Madiba, amaze iminsi mu Rwanda aho ari muri gahunda zirimo gukina film izajya hanze mu minsi mike iri imbere.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ahamya ko Niyonizera amaze hafi ukwezi n’icyumweru kimwe ari i Kigali, aho ari gukina filime ye bwite.

Iyi filime bise "Za nduru" byitezwe ko izagaragaramo ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda, nk’uko umwe mu nshuti za hafi yabyemeje.

Yagize ati “Nibyo ari inaha kuko amaze iminsi ari gukina filime ishobora kuzagaragaramo ibyamamare bitandukanye, kuko aho bakiniraga hakundaga kuba hari abantu b’ibyamamare.”

Mbere gato ko agaruka mu Rwanda, amakuru yahamyaga ko Safi Madiba yamaze gutandukana n’uyu mugore.

Nyuma y’inkuru zo gutandukana na Safi Madiba aho uyu muhanzi yahamije ko atitaye ku mategeko yatandukanye na Niyinizera, hahise haduka amakuru ko Niyonizera yaba yaraje mu Rwanda gusura umusore mushya bakundana, ndetse akaba yaranamwambitse impeta.

Gusa amakuru avuga ko muri iyi filime ariho hafatiwe amafoto yatumye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yaba yambitswe impeta n’undi musore. Ntabwo Niyonizera arabasha kwitaba telefoni ngo agire icyo atangaza ku bikorwa bye birimo iyi film.

Niyonizera Judith yinjiye mu mwuga wo gukina filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .