Jyanisha umuziki n’igihe urimo! ubwoko bwa muzika ukwiriye kumva mu bihe runaka

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Abantu benshi bumva umuziki ariko hakaba ubwo babikoze mu kavuyo bigatuma batagerwaho n’ingaruka nziza zawo. Abashakashatsi bagaragaza ko hari ubwoko bw’umuziki ubereye gucurangwa mu bihe ibi n’ibi, ndetse bakabihuza n’akamaro bigirira uwumva mu gihe bigenze bityo.

Umuziki ni kimwe mu bintu nkenerwa umunsi ku munsi nyuma y’ibyibanze birimo ibiryo, kwambara n’icumbi. Ibi bitatu umuntu abifite, hakurikiraho kumva akeneye kwishima kuko amafaranga, amashuri n’ibindi byinshi kugera ku cyubahiro byose abishaka ngo agere ku munezero urambye.

Muzika rero ni intero ishobora kuba iy’ibyishimo, akababaro, umurava,n’ubutsinzi. Si kenshi uzabona abahimbawe batumva umuziki.

Nk’uko uranga abishimye, wifitemo n’ububasha bwo kuranga, guhumuriza no gukomeza abababaye; kuko usangiza bamwe ibyo abandi baciyemo bigatuma bumva ko atari bo gusa bibayeho, ndetse na bo bari bubicemo nta kabuza.

Abashakashatsi batandukanye bemeza ko usibye kuba umuziki utuma nyir’ukuwumva cyangwa nyir’ukuwukora agubwa neza, wanafasha kwivana mu bihe by’akababaro ndetse no kuba watuma ubwonko bukora neza mu gihe umuntu akora akazi kamusaba gutekereza cyane. Ibi binajyana n’ibihe byo gukora imirimo imwe n’imwe ihuzwa no kumva umuziki ikagenda neza.

Umwihariko w’umuziki, ushobora gukura umuntu ibuzimu cyangwa ukamuroha mu nyenga, hagendewe ku ngaruka nziza n’imbi abashakashatsi banyuranye bagiye bagaragaza. Muri iki gice cya kabiri, haribandwa ku bihe byiza byo kumva umuziki wo mu bwoko runaka.

Urubuga Lifehack rusanzwe rutangaza iby’ubuzima n’ibyishimo rwagaragaje ko hari ubwoko bw’umuziki bubereye kumvwa mu gihe runaka, ahanini hashingiwe ku miterere yawo.

Ni mu nyandiko ngufi yahawe umutwe ugira uti” Science Reaveals The Best Music Genre We Should Listen to At Different Time of The Day” [siyansi igaragaza injyana z’umuziki dukwiye kumva mu bihe bitandukanye bigize umunsi].

Iyi nyandiko havuzwemo injyana zibereye kumvwa mu gitondo umuntu abyutse, saa sita agiye ku meza, ari mu myitozo ngororamubiri, ataha avuye ku kazi, agiye gusinzira n’igihe asoje umunsi waranzwe n’akababaro.

Mu gitondo

Lifehack igaragaza ko mu masaha ya mu gitondo cyane igihe umuntu abyutse, ari byiza kumva umuziki ufite (bass) nini kuko bituma ugira icyizere mu byo uri bukore.

Injyana ya Hip-Hop cyangwa heavy metal [ubwoko bwa Rock] ngo zaba ari nziza kuko zikunze kugira amajwi aremereye, gusa n’undi muziki ukoze muri ubwo buryo ni ingenzi mu gitondo kuko utuma gahunda zawe z’umunsi uzikora neza. Bivugwa ko kandi uyu muziki wanatuma uburyo intekerezo zigendamo buhinduka.

Abashakashatsi bavuga ko uretse kumva yifitemo icyizere, umuntu wumvise umuziki wo muri ubu bwoko mu masaha y’igitondo bituma anabanguka mu byo akora kurusha abatawumvise.

Saa sita

Abashakashatsi berekana ko mu masaha ya saa sita ubwo abenshi baba baringaniye n’ameza, biba byiza hacuranzwe injyana ya Jazz, kuko ituma ifunguro rirushaho kuryohera urifata.

Mu gihe cy’imyitozo ngororamubiri

Igihe umuntu akora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imyitozo ngororamubiri, agirwa inama yo kumva umuziki ufite umudiho uri hejuru (upbeat) kuko bifasha amaraso gukomeza gutembera; ndetse bigafasha na nyir’ugukora imyitozo kuyikora agubwa neza atitaye ku munaniro agira nyumva yo kuyirangiza.

Mu gihe utaha i muhira (utwaye imodoka)

Lifehack ivuga ko mu gihe umuntu avuye muri gahunda zitandukanye asubiye i muhira by’umwihariko atwaye imodoka, byaba byiza acuranze umuziki ufite umudiho uri hejuru(upbeat).

Uyu muziki bigaragazwa ko utuma utwaye abishyiraho umutima akabikora kurusha uko asanzwe abikora. Ngo biba byiza kurushaho uwo muziki wagutera no kumva waririmba.

Mu gihe cyo gusinzira

Nyuma y’imirimo itandukanye cyangwa amasaha akuze, ngo ni byiza ko igihe ushaka gusinzira wakumva “Classical music”, cyane cyane izoroheje.

Hagaragazwa ko iyi njyana ituma umuntu abasha gusinzira neza, ndetse akabyuka ubwonko bwaruhutse bigatuma akazi k’umusi ukurikiyeho agakora neza kurusha.

Nyuma y’Umusi waranzwe n’akababaro

Mu gihe wumva ubabaye cyangwa ufite intimba watewe n’umunsi wawe utagenze neza, umuziki wagufasha kwiyumvamo ayo marangamutima, kuyumva, kwiyakira, ndetse no kuyacamo.

Abahanga batandukanye bemeza ko muri ibyo bihe hakenewe kumvwa umuziki ubumbatiye ubutuymwa bw’akababaro (sad music). Ibi bizagufasha kwiyakira no kubinyuramo, kugeza wongeye kumva umeze neza.

Ni ngombwa guhitamo ubwoko bw’umuziki runaka mu gihe runaka bijyanye n’uko ugira ingaruka zitandukanye. Abantu bagirwa inama ko mu gihe bashaka guhitamo umuziki wo kumva babikorana ubwenge n’ubushishozi.

Ibi bishobora kugaragaza itandukaniro ry’umusi w’insinzi ubwo haba hari ibyishimo, n’umusi w’akanbabaro.

Abashakashatsi bemeza ko umuziki utugiraho ingaruka nziza bitewe n'igihe tuwumvamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .