Uyu munyabugeni akaba n’umuhanzi w’imideli avuga ko iki gikorwa gikubiye muri gahunda ’Gendana nanjye’ gitangirana na Gashyantare 2023 kikabera mu bigo by’urubyiruko n’amashuri atandukanye.
Iki ni igikorwa kije gikurikira icyiciro cyo kumurika ibihangano by’ubugeni byibanda ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe cyabaye ku wa 7 Mutarama kugeza ku wa 28 Mutarama kibera ku Kacyiru ku nkunga ya Goethe Institut na L’espace.
Aganira na IGIHE Kakizi Jemima yavuze ko iki cyiciro cya kabiri kizamara hafi amezi abiri kikabera mu bigo biri hirya no hino mu gihugu hagamijwe guhugura urubyiruko ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe .
Yagize ati “Iki cyiciro kizatangirana na Gashyantare kugeza mu mpera za Werurwe, kizagera mu bigo by’urubyiruko ndetse n’amashuri atandukanye hirya ni hino mu gihugu.”
“Iki gikorwa kigamije kuganiriza urubyiruko ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu bihangano by’ubugeni bushushanyije dore ko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo.”
Uyu munyabugeni avuga ko iki gikorwa kitareba ibigo bikora ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe gusa, ahamagarira ibindi bigo gushora imari mu bikorwa nk’ibi bigamije kubaka ejo hazaza heza h’igihugu bihereye mu rubyiruko.
Kakizi Jemima avuga ko abitabiriye icyiciro cya mbere cy’iki gikorwa bacyakiriye neza kuko buri wese yasobanuriwe ibyo atumva neza ndetse hamurikwa n’ibihangano by’ubugeni.
Kugeza ubu uyu munyabugeni amaze kumvikana n’ibigo birimo Kimisagara Youth Center aho azakorera iki gikorwa ku wa 11 Gashyantare 2023, Africa Leadership University ahazahurira urubyiruko ku wa 16 Gashyantare 2023 n’ibindi bizagenda bitangazwa nyuma.
Ati “Ibi bikorwa bigamije kuganirira hamwe byinshi tutari tuzi ndetse no gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bwibasiye benshi muri iki gihe, nk’umuryango mugari nyarwanda tuba tugomba gufashanya ndetse no kwita ku buzima bwacu.”
Mu 2021 Kakizi yamuritse ibihangano bigamije gushishikariza abantu kurengera ibidukikije, yifashishije ibyo benshi bafata nk’ibibyangiza.
Kakizi Jemima niwe wahanze ikanzu yaserukanywe na Miss Aurore Kayibanda mu irushanwa rya Miss Rwanda 2012.









Amafoto : Christel Arras
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!