Kenny Sol yasohoye indirimbo ya kabiri nyuma yo gutangira gufashwa na Bruce Melodie

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Rusanganwa Norbert wiyise Kenny Sol mu muziki, uri mu bahanzi babiri bafashwa na Igitangaza Music ya Bruce Melodie, yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri nyuma yo kwinjira muri iyi nzu ahuriyemo na Juno Kizigenza.

Iyi ndirimbo Kenny Sol yise ‘Agafire’ yabwiye IGIHE ko yayikoze yikinira ubwo yari ari muri studio bisanzwe, umwe mu nshuti ze akaza kumusangamo ari kuririmba.

Ati “Nari ndi muri studio na Kennypro Beats, dukora umudiho w’indirimbo turi kugerageza kumva uko twawugenza tugakora indirimbo, inshuti yanjye imwe yinjiye muri studio ibonye imbaraga mfite ihita imbwira ngo mwana noneho akariro ufite ntabwo tugukira, mpita mbwira Kenny nti kubera iki tutakora indirimbo tukayita agafire, ni ka kariro twahise duhindurira ururimi.”

Uyu musore yahoze mu itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse. Kenny sol , ni umusore w’imyaka 23 avuka mu muryango w’abana batatu akaba uwa kabiri. Afite umubyeyi umwe ariwe se. Yize amashuri abanza ahitwa Kagasunzu, ayisumbuye muri Ecose Musambira.

Yakuze akunda gukina umupira w’amaguru kuko yanakinnye muri academy ya Esperance nyuma akajya muri Kiyovu ariko aza guhagarika umupira yiyegurira umuziki. Yize umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ku Nyundo.

Yatangiye gukora umuziki acuranga mu kabari, ati “Nyuma yo kureka umupira nahise ntangira gukora umuziki wo mu kabari bita Igisope. Nyuma nza kugira amahirwe yo gukomeza nkajya kwiga muzika ku Nyundo.”

Amaze gukora indirimbo eshanu zirimo “Njye nawe” , “Me & You” aheruka gushyira hanze n’izindi. Ubu abarizwa mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie, anavuga ko uyu muhanzi ariwe afatiraho urugero atari uko amufasha ahubwo kubera ubuhanga bwe.

Kenny Sol amaze gushyira hanze indirimbo zirenga eshanu
Kenny Sol ni umwe mu bahanzi b'abahanga, yize umuziki ku ishuri ryawo ryahoze ku Nyundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .