Kevin Hart n’umugore we bibarutse umukobwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Umugore w’umunyarwenya Kevin Hart, Eniko Hart, yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, yibarutse umwana w’umukobwa, ahita amuha izina rya Kaori Mai Hart.

Uyu ni umwana wa kabiri wavutse mu muryango wa Kevin Hart na Eniko Hart gusa hari abandi babiri ba Kevin Hart na bo babana n’uyu muryango.

Eniko yanditse amagambo agaragaza umunezero nyuma kwibaruka ndetse hari aho yagize ati “Ijuru rito ryaje ku Isi. Ikaze ku Isi mwana w’umukobwa mwiza.”

Kevin Hart n’umugore we batangaje ko bari hafi kwibaruka umwana muri Werurwe 2020.

Kevin Hart asanzwe afite abandi bana babiri yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Torrei Hart barimo umukobwa w’imyaka 15 witwa Heaven Hart na Hendrix Hart ufite imyaka 12.

Kevin na Eniko basezeranye mu 2016. Umwana wabo wa mbere w’imyaka ibiri, yitwa Kenzo Kash Hart.

Eniko Hart yari amaze iminsi asangiza abamukurikira amafoto ye akuriwe
Kevin Hart n'umugore we bamaranye imyaka ine
Kevin Hart n'umugore we bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri
Nubwo Eniko yari akuriwe ntibyatumaga adakora imyitozo ngororamubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .