Ku myaka 10 yatangiye gupagasa! Umunyarwenya Bishop Gafaranga ari gukina filime ku buzima bushaririye yakuriyemo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kamena 2020 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga yatangiye gusohora filime “Bavakure” ishingiye ku nkuru y’ubuzima bushaririye yanyuzemo kuva mu bwana kugeza aho ari ubungubu nk’umugabo wubatse unafite abana.

Iyi filime ishingiye ku buzima bushaririye Bishop Gafaranga yanyuzemo ari gushyira hanze igaragaza abasore babiri bavuka mu muryango utishoboye ariko papa wabo akaba umusinzi ku buryo n’utwo binjizaga yaturyaga.

Iyi ihuye n’ubuzima bw’uyu musore uvuka mu bana 12, akaba yaravukiye mu cyahoze ari Cyangugu. Iyo muganiriye akubwira ko atazi neza itariki yavukiyeho.

Ati “Isabukuru yanjye yo nayihawe n’inshuti yanjye yahisemo kumfasha kwizihiza umunsi navukiyeho, nakuze ntabasha kubaza umubyeyi wanjye igihe navukiye kuko nari umwana.”

Nubwo aterura ngo abivuge neza, Bishop Gafaranga ahamya ko yavukiye mu muryango urimo abana badahuje ababyeyi bose byatumye bakurira mu buzima bubi.

Bishop Gafaranga ati “Ku myaka icumi y’amavuko ndibuka neza ko nari naratangiye kujya njya gupagasa, iwacu bajyaga kwisuma nko kwikorera ibishyimbo ugasanga nanjye nagiye ndetse bampemba bagakuraho ayo bifashisha mu guhaha n’ibindi.”

Bishop Gafaranga avuga ko yize amashuri abanza yagera mu wa gatatu akarivamo kubera kunanirwa ahanini kwabaga gutewe n’inzara yatumaga asinzira mu ishuri.

Nyuma yo kuva mu ishuri yakoze imirimo itandukanye irimo kujya gushaka akazi ko kuba umushumba, aha akaba yarahahuriye n’umubyeyi wamuvanye mu bushumba amujyana gukora amasambusa mu isoko ari naho yavanye ubwenge bwo gucuruza.

Uyu mubyeyi bakoranye mu gihe cy’imyaka ibiri yamuvuyeho yerekeza mu mujyi wa Kigali aho yari arangiwe akazi ko kudaha ibirayi mu iduka ry’umuntu wari utuye i Nyamirambo.

Aha ntabwo Bishop Gafaranga yahamaze igihe ahubwo yahise ajya kubana na mukuru we wacuruzaga imyenda ayizunguza, uyu yamwinjije mu mwuga wo kuzunguza imyenda kugeza ubwo bananiranywe.

Yagize ati “Byaje gucamo bigenda neza, twaracuruzanyije tugera ubwo dufungura akabari k’ikigage n’izindi nzoga ngeze mu makesi 47 mukuru wanjye yaranyambuye mpita njya kubana n’undi muvandimwe wari umuyede.”

Bishop Gafaranga avuga ko yakoranye ikiyede n’uyu mukuru we wundi ariko biza kwanga bitewe n’ubuzima butari bwiza, byatumye uyu munyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime asubira mu buzunguzayi ariko noneho yinjira mu bucuruzi bw’inkweto.

Uyu mugabo wari warihebeye ubuzunguzayi umunsi umwe yaje gufatwa arafungwa, nyuma y’icyumweru kirenga ari muri gereza yafashe icyemezo cyo kubivamo atangira kujya gushakishiriza mu masoko.

Yakoreye i Remera, akorera Nyabugogo, Kimisagara n’ahandi, kuri ubu uyu ni umucuruzi w’inkweto ufite iduka rikomeye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Muteremuko.

Nyuma yo kwisuganya mu bucuruzi, Bishop Gafaranga wari ufite impano yo gutebya yisanze ari ibintu abashije kubyaza umusaruro ndetse bituma aba ikimenyabose.

Bishop Gafaranga kandi yatangiye kwandika igitabo kirekire cy’ubuzima yanyuzemo ariko byinshi mu bigikubiyemo akaba yifuza kubikina muri iyi filime ye nshya yise “Bavakure”.

Iyi ayikinanamo n’abandi bakinnyi banyuranye barimo na Muhutukazi Marie Mediatrice wamenyekanye mu ikinamico Urunana nka Kankwanzi.

Bishop Gafaranga iyi filime y’uruhererekane yatangiye kuyisohora abinyujije ku rukuta rwe rwa Youtube, kuri ubu amaze gusohora uduce tubiri twayo.

Ikiganiro na Bishop Gafaranga

Uduce twa Filimi ’Bavakure’ Bishop Gafaranga amaze gusohora

Bishop Gafaranga wanyuze mu buzima bukomeye ubu yariyubatse ndetse afite umuryango abereye umutware
Bishop Gafaranga yatangiye gushyira hanze filime ye nshya "Bavakure" ikubiyemo urugendo rw'ubuzima bwe bukakaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .