MC Tino yafashe icyemezo cyo kutazongera gukorana indirimbo n’abandi bahanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Nzeri 2020 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba ukomeye mu birori bitandukanye Mc Tino, yahagaritse gukorana indirimbo n’abandi bahanzi kubera icyo yise agasuzuguro k’abahanzi.

Ibi Mc Tino yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 mu kiganiro cyatambutse kuri Royal Fm.

Mc Tino avuga ko yababajwe n’umuhanzi yifuje guhamagara kuri telefone ari mu kiganiro kugira ngo baganire akamubwira ko ataboneka ngo keretse bibaye ku Cyumweru.

Uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi yavuze ko yababajwe bikomeye no kuba uwo muhanzi yafashije mu buryo bukomeye ari we usigaye amwiyemeraho.

Ati “Umuntu yafashije abahanzi ari ukwitanga , nta mafaranga wavuga ko twabihemberwaga ariko umusaruro ni agasuzuguro kabo”.

Mc Tino wirinze gutangaza amazina y’uyu muhanzi, yakomeje kuvuga ko akurikije uburyo yafashije uwo muhanzi, n’inzira igoye banyuranyemo atari azi ko ariwe wamwiyemeraho.

Ati “Icyo nababwira ni uko kwiyemera atari ibintu byiza, niba ngusabye ko twavugana mu kiganiro sinjye uba ugukeneye ahubwo mba nifuza ko uganira n’abafana bawe, ibaze rero kumbwira ngo nguhamagare ku Cyumweru ubizi ko ikiganiro kiri ku wa Gatanu."

Ibi byatumye uyu mugabo ahita afata icyemezo cyo guhagarika gukorana indirimbo n’abandi bahanzi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati"Abahanzi twakoranye indirimbo ni byiza, izasohotse n’izitarasohoka mushime Imana. Guhera uyu munsi nta wundi muhanzi tuzongera gukorana”

"Hari abahanzi bigize aba hatari muri uyu mukino, icyo nababwira ni uko ntaho baragera. Abahanzi mukizamuka mukomeze mugire ubusabane kuko nicyo kizabageza kure."

Mc Tino afashe iki cyemezo nyuma y’iminsi mike cyane akoranye indirimbo na Butera Knowless bise "Player" iri no mu z’uyu muhanzikazi zigezweho.

Uyu musore wamenyekanye cyane mu itsinda rya TBB nubwo ritakibaho, yagiye akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye ndetse zimwe zikamenyekana cyane.

Mc Tino uretse kuba umuhanzi, ni Umunyamakuru wa Royal Fm. akaba umwe mu bashyushyarugamba bakunze kwifashishwa mu birori bitandukanye no mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

MC Tino yavuze ko nta muhanzi azongera gukorana nawe indirimbo kubera gusuzugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .