Meghan Markle yahishuye uko yashaririwe n’umwaka wa 2019 kubera kwibasirwa kuri internet

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Umugore w’Igikomangoma Harry, Meghan Markle, yahishuye ko umwaka wa 2019 uri mu yamushaririye kubera kwibasirwa kuri internet.

Yabivugiye mu kiganiro we n’umugabo we bagiranye na Teenage Therapy Podcast, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kuganira ku bijyanye n’ibibazo biterwa n’indwara zo mu mutwe.

Ati “Ntekereza ko mu 2019 ari njye muntu wibasiwe kuri internet kurusha abandi ku Isi yose yaba mu bagabo cyangwa abagore. Ubu mu mezi umunani y’ibyo ntabwo nagaragaraga. Nari ndi mu kiruhuko cyo kwibaruka cyangwa se ndi kumwe n’umwana […]”

“Ni ibintu byo ku rwego rwo hejuru ntabwo wabitekerezaho ukuntu biba bimeze kubera ko ntita ku kuba waba ufite imyaka 15 cyangwa 25 iyo abantu bari kukuvugaho ibintu runaka bitari byo, ingaruka bigira ku buzima bwawe bwo mu mutwe cyangwa se ku byiyumviro byawe ziba ari mbi.”

Iki kiganiro yabivugiyemo cyateguwe n’abana batanu batarageza ku myaka 20 b’inshuti bo muri California, mu rwego rwo guha agaciro umunsi mpuzamahanga wahariwe kuganira ku bijyanye n’ibibazo byo mu mutwe.

Meghan n’umugabo we bari batumiwe ngo baganire ku kuntu abantu bagomba gushyira imbere ubuzima bwabo bwo mu mutwe, kurusha ibindi byose batekereza.

Mu 2017 nibwo Meghan Markle yemeye ko ari mu rukundo na Prince Harry maze ku wa 19 Gicurasi mu 2018 basezerana kubana nk’umugore n’umugabo.

Ubu bafitanye umwana witwa Archie Harrison Mountbatten-Windsor wavutse ku wa 6 Gicurasi 2019.

Muri Werurwe uyu mwaka, bafashe umwanzuro wo kureka inshingano bari bafite nk’abantu bakomeye mu Bwami bw’u Bwongereza, mu buryo bweruye ndetse bahita bajyana n’umwana wabo ufite umwaka urenga muri Canada aho bagiye gutura.

Nyuma baje kugura inyubako mu gace ka Montecito mu Mujyi wa Santa Barbara muri Leta ya California ho muri Amerika, baza kuyimukiramo.

Umugore w’Igikomangoma Harry, Meghan Markle, yahishuye ko umwaka wa 2019 uri mu yamushaririye kubera kwibasirwa kuri internet
Uyu mugore avuga ko nta gushidikanya ari we muntu wibasiwe cyane kuri internet
Ubu bafitanye umwana witwa Archie Harrison Mountbatten-Windsor wavutse ku wa 6 Gicurasi 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .