Mishou, impano nshya mu muziki yahashye ubumenyi mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nzeri 2020 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Ni benshi tumaze kumenya banyuze mu ishuri ryigisha umuziki ryahoze ku Nyundo ariko ubu riherereye i Muhanga. Ni ishuri ryatanze umusaruro ukomeye mu ruganda rw’umuziki ndetse risigaye ryirahirwa na benshi.

Uwavuga umusaruro ukomeye rimaze kugira mu ruhando rw’umuziki, abaye ari uwandika yakuzuza amapaji naho, uvuga we urwanga rwamurenga kuko bwakwira bugacya.

Ubu Igor Mabano wize muri iri shuri amaze kuba ikimenyabose, Kevin Kade yatangiye kwigwizaho ibikombe nk’umunyempano, Symphony Band igitaramo itaririmbyemo abantu bakubita agatoki ku kandi; ibi byose ni kubera ubumenyi izi mpano zavomye muri iri shuri.

Ubu, umusore witwa Ganza Michel wahisemo kuza mu muziki nka Mishou nawe wize muri iri muri shuri, yinjiye mu muziki mu buryo bw’umwuga.

Ni umusore w’umunyempano ukomeye kandi uwumvise ibihangano bye ahamya ko byanga bikunze azagera kure, kubera ubuhanga bwe mu kuririmba ndetse akaba afite umwihariko wo kuba yarize kwitunganyiriza ibihangano, ku buryo nta kimwe kimugora iyo inganzo imujemo.

Yabwiye IGIHE ati “Natangiye kwiyumvamo umuziki ndi umwana nkunda kubyina ariko kuko nakinaga umupira w’amaguru, nkumva ko ntazawukora nzibera umukinnyi. Natangiye kuwukora by’umwuga mu 2018. Intego ni ugushyira nanjye itafari mu kubaka umuziki nyarwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga.”

Uyu musore amaze gukora Extended Play[EP] yitwa ‘Kare’ iriho indirimbo umunani. Afite indirimbo ebyiri zirimo ‘Ndi kumwe nawe’ na ‘Who am I?” ariyo yashyize hanze.

Uretse kuba yarize umuziki ku Nyundo, yanitabiriye amarushanwa ategurwa na Alain Mukurarinda yitwa ‘Hanga Higa’ aho yabaye uwa gatatu. Ku Nyundo yize gutunganya indirimbo, kuririmba no gucuranga. Yasoje mu 2017.

Uyu musore yavutse ku wa 1 Gashyanare 1991 avukira i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. Ni ikinege iwabo akaba impfubyi ku babyeyi bombi.

Mishou yasoreje amashuri abanza muri Mère du Verbe Kicukiro aho bita kwa Padiri, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize i Nyabihu aho bita Kibihekane. Yasoreje amashuri yisumbuye muri ESIR(Ecole secondaire Islamic aux Rwanda).

Mishou umwe mu banyempano bakarishye ubwenge mu ishuri ry'umuziki ku Nyundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .