Miss Nishimwe Naomie yongeye guhurira mu gikorwa kimwe na Rwanda Inspiration Backup yanze ko imureberera inyungu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Miss Nishimwe Naomie kuva yatorwa, yongeye guhurira mu gikorwa icyo aricyo cyose na Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda. Ni nyuma yuko muri Gashyantare 2020 yanze ko izareberera inyungu ze mu gihe cy’umwaka afite ikamba.

Kuva yasohora itangazo rivuga ko atifuza ko Rwanda Inspiration Back Up ireberera inyungu ze, nta gikorwa icyo aricyo cyose bari bakongeye guhuriramo.

Izi mpande zombi zongeye guhurira mu bikorwa, kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020, ubwo uyu mukobwa yari yasuye ikigo gihinga kikanatunganya indabyo zigurishwa imbere mu gihugu no hanze yacyo, Bella Flowers.

Nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto, Miss Nishimwe Naomie yahise atsindira igihembo gitangwa na Bella Flowers, anagirwa ambasaderi w’iki kigo.

Bella Flowers ihemba Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda, 1 200 000 Frw. Nka ambasaderi yagombaga kujya kwihugura byinshi ku buryo bahingamo indabyo n’uko zisarurwa kugeza bazijyanye ku isoko.

Ubwo yageraga kuri iki kigo, Miss Nishimwe Naomie yari aherekejwe n’umubyeyi we akaba n’ureberera inyungu ze. Yari kumwe kandi n’itsinda ry’abategura irushanwa rya Miss Rwanda.

Nyuma yo gutemberezwa iki kigo asobanurirwa buri kimwe mu bihakorerwa, Miss Nishimwe Naomie yavuze ko ahungukiye ubumenyi bwinshi, bityo ngo umuntu wese wagira icyo amubaza kuri iki kigo ngo baganira byimbitse.

Ati "Nigiye byinshi muri uru rugendo, mpungukiye ubumenyi, nahaherukaga twiyamamaza. Navuga ko ubu aribwo ngize byinshi menya kandi ndahamya ko uwambaza amakuru wese nka ambasaderi hari byinshi namwungura."

Uyu mukobwa yavuze ko nubwo Covid-19 yavangiye ibikorwa bye, agikomeje kugerageza gukora ku buryo yaziba icyuho.

Ku kijyanye n’umubano we n’ubuyobozi bwa Miss Rwanda, yirinze kugira icyo abivugaho, ati ”ibyo nta byinshi nabivugaho.”

Umuyobozi muri Bella Flowers, Muganga Walter, yabwiye IGIHE ko urugendo rwa Miss Rwanda rwari rugamije kumuhugura imikorere y’iki kigo nka ’Brand Ambassador’ wabo.

Ati ”Muri Miss Rwanda kimwe mu byo bagenderaho ni uburanga. Ukivuga uburanga, ubundi abahanga bumva indabyo. Ngira ngo murumva impamvu twahisemo gukorana n’irushanwa ry’ubwiza.”

Kuri ubu Bella Flowers isarura uduti tw’indabo ibihumbi 150 na 210 ku munsi, indabo ihinga zose zikaba ari amaroza ari mu moko 18 mu mabara icumi.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko Leta imaze gushoramo arenga miliyari 13 Frw kuva mu 2016, ariko nawo umaze kwinjiriza Leta miliyari 10 na miliyoni 300 Frw, bivuze ko ayashowemo amaze kugaruzwa ku rugero rwa 78%.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) giheruka gutangaza ko umusaruro w’indabo u Rwanda rwohereza mu mahanga ukomeje kwiyongera, aho hagati ya Mutarama n’Ugushyingo 2019 rwoherejeyo ibiro 708 861, bifite agaciro ka miliyoni 3.5$, ni ukuvuga asaga miliyari 3.3 Frw.

NAEB igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2017 na Werurwe 2018, u Rwanda rwohereje mu mahanga indabo zifite agaciro ka miliyoni 2.8$ mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 rwoherejeyo izifite agaciro ka miliyoni 1.2$. Bisobanuye ko umusaruro wikubye inshuro ebyiri.

Miss Nishimwe Naomie yari aherekejwe n'umubyeyi we muri uru rugendo
Mu ikipe yaherekeje Miss Rwanda harimo n'abategura iri rushanwa
Nyuma yo gutemberezwa mu mirima, Miss Naomie yeretswe ikoranabuhanga ryifashishwa huhirwa indabyo
Indabyo zikiva mu murima zibanza kwitabwaho mbere yuko zijyanwa ku isoko
Miss Nishimwe Naomie n'umuyobozi wa Bella Flowers Muganga Walter
Miss Nishimwe Naomie bamuhaye impano y'indabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .