Miss Rwanda2020: Umuhanga mu by’ubukungu, umunyamakuru, umuhanzi n’umunyapolitiki binjiye mu kanama nkemurampaka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2020 hatoranyijwe abakobwa 20 bagomba kwerekeza mu mwiherero. Ni ibirori byaranzwe n’impinduka zinyuranye by’umwihariko mu bagize akanama nkemurampaka.

Mu bagize Akanama Nkemurampaka bazengurutse hamwe na Miss Rwanda, Miss Mutesi Jolly ni we wenyine wakagarutsemo.

Kuri iyi nshuro hinjijwemo amasura mashya. Mu bagize Akanama Nkemurampaka harimo Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda Mariya Yohana.

Umunyamakuru ubifitemo uburambe Munyaneza James akaba akorera The New Times aho amaze imyaka myinshi akorera. Harimo kandi Kaberuka Teddy inzobere akaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu.

Mukazibera Agnes asanzwe azwi mu bijyanye na Politiki. Yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko aho yageze avuye muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco yanabereye Umunyamabanga Uhoraho. Uyu mugore yize ibijyanye n’imiyoborere ya Siporo muri Cameroun.

Mu gihe yamaze mu Nteko yinjiyemo mu 2003, yanabaye Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abanyamakuru Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, ni bo batangiranye n’ijonjora ryo gushakisha umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, aribo bagize akanama nkemurampaka.

Banyuze mu Ntara zose ariko mu Mujyi wa Kigali hajemo impinduka aho Dr. Higiro Jean Pierre wakunze kwitabazwa inshuro nyinshi mu kanama nkemurampaka yasimbuye Mike Karangwa wagize ikibazo cy’uburwayi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2020, nibwo abakobwa 20 bagomba kwerekeza mu mwiherero mu gihe 34 bose bagomba guhita basezererwa.

Abakobwa 54 nibo bahatanira imyanya 20 yo kujya mu mwiherero
Munyaneza James, Mukazibera Agnes, Mutesi Jolly, Mariya Yohana na Kaberuka Teddy bari mu kanama nkemurampaka
Abagize akanama nkemurampaka muri Pre Selection

Amafoto: Miss Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .