Ku wa 31 Mutarama 2000, umwaka wari wabeshyewe kurangiza Isi, nibwo inkuru yamenyekanye ko hari umuryango wibarutse umwana bahise bita Uwicyeza abatijwe bongeraho Pamela.
Uyu waje kuba umugore wa Mugisha Benjamin [The Ben] mu buryo bw’amategeko, uyu munsi yujuje imyaka 23 y’amavuko.
Ni umunsi inshuti, abavandimwe ndetse n’abafana be bafata umwanya bakamwifuriza Isabukuru Nziza, ari nako bamusabira gukomeza kugira amahirwe n’ibyiza bitangwa n’Imana.
Umugabo we The Ben abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati "Isabukuru nziza wowe utuma umutima wanjye utera!"
Iby’isabukuru ya Uwicyeza byakurangaza bigatuma wirengagiza kubarira abantu inkuru y’uko urukundo rwabo rwatangiye, uko rwakuze kugeza bafashe icyemezo cyo kubana nk’umugore n’umugabo.
Uwicyeza avuka inkuru yasakaye mu bantu ba hafi mu muryango we, ariko uko akura agenda aba ikimenyabose by’umwihariko mu bakurikira imbuga nkoranyambaga.
Bijya gushyuha akaba icyamamare, Uwicyeza yaje gufata icyemezo cyo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019, iri ryitabirwaga n’umukobwa wiyizeye ku buranga, ubwenge n’umuco.
Imiterere y’umubiri wa Uwicyeza abayibonye mu irushanwa ntibongeye gukura ijisho ku mafoto ye, abasore batagira abakunzi ntibatana n’ibitekerezo byo kwibaza niba yaba ari aho gusa ntawe uramutwara.
Mu itangazamakuru, ikibazo cy’uko nta mukunzi afite nticyigeze gisiba kuri uyu mukobwa wari wujuje imyaka 19 y’amavuko.
Uwicyeza utari ufite umukunzi, na we yagiye ahamya ko ari wenyine kuri iyo ngingo kugeza mu 2020 ubwo mu buryo butunguranye yaciye amarenga ko asigaye akundana na The Ben wari mu bahanzi bayoboye abandi mu gikundiro.
The Ben wari waririnze gushyira mu itangazamakuru ubuzima bw’urukundo rwe, ibya Uwicyeza byaje kumubana ibindi birangira akari ku mutima gasesekaye ku munwa.
Kuva icyo gihe, intambwe ku yindi, ijambo ku rindi, urukundo rwa Uwicyeza na The Ben rwahise ruhuzwa n’itangazamakuru, ubuzima bwabo barwana no kubugira ibanga, ariko bushakishwa n’abahanga mu guhiga amakuru.
Ku wa 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben, uyu mukobwa yashyize ifoto y’uyu muhanzi kuri Instagram, arangije ati "Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe […]"
Ni we wa mbere watumye itangazamakuru ritangira kubakeka amababa kugeza ku wa 17 Ukwakira 2021, ubwo The Ben yacaga impaka akambika impeta uyu mukobwa, igikorwa cyabereye mu birwa bya Maldives.
Nyuma yo kwambara impeta, nabwo impungenge ntizashize, amatsiko yari yose benshi bibaza igihe bazabonera The Ben na Uwicyeza basezerana kubana akaramata.
Ku wa 31 Ukwakira 2022 nibwo The Ben na Uwicyeza basezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata, amagambo ashira ivuga ku batindaga ku rukundo rwabo.
Kuri ubu amatsiko ni yose, benshi bategerezanyije amatsiko amafoto ya The Ben na Uwicyeza ku munsi w’ubukwe bwabo, ikote n’agatimba byambawe.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!