Ni indirimbo uyu mugabo yakoze aririmbamo urukundo ntagereranywa akunda umugore we ndetse ahamya ko amufata nk’ijuru rito rye.
Mu mpeshyi ya 2017 nibwo Umutare Gaby wakoze ubukwe na Joyce Nzere bahise banimukana bajya gutura muri Australia, kuva ubwo uyu muhanzi ahamya ko ahagaritse iby’umuziki.
Mu 2021 nibwo agatima kongeye gutera, Umutare Gaby asohora indirimbo yise ‘Umuntu’, iyi akaba ayikurikije ‘Juru’ yakoreye umugore we bamaranye imyaka hafi itandatu.
Iyi ndirimbo isohotse mu gihe muri iyi minsi uyu mugabo aherutse kuvugwaho inkuru z’uko hari umugore yavuye mu Rwanda babyaranye abana b’impanga ndetse wanamaze kwiyambaza inkiko.
Uyu mugore avuga ko yifuza ko urukiko rutegeka Umutare kwiyandikaho abana yabyaye ndetse rukamutegeka no kwita ku nshingano ze nk’umubyeyi.
Kugeza ubu Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherutse guhuriza ababuranyi mu nama ntegurarubanza yarangiye banzuye gukomeza urubanza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!