Abantu bagiye kongera kumva imirindi yanjye! Rafiki nyuma yo gusohora indirimbo "Funga bouche"

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Mazimpaka Rafiki wamenyekanye mu muziki nka Rafiki Coga Style wari amaze igihe asa n’ucecetse mu ruganda rw’imyidagaduro, nyuma yo kubona ikipe iri kumufasha mu bijyanye na muzika yongeye guhagurukana imbaduko.

Rafiki yahamije ko yongeye guhagurukana imbaraga nyinshi, nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise “Funga bouche", yagiye hanze ikurikira Igikobwa yari yasubiyemo mu minsi ishize, icyakora igahura n’ibibazo by’ubwumvikane buke na Jay P ikaba isibwe kuri Youtube.

Uyu muvuduko mu muziki avuga ko ari kuwufashwamo n’itsinda ry’abantu biyemeje kumufasha aribo “BrodahoodRecords” ikorera ku Mugabane w’u Burayi.

Igikorwa cyo gusohora indirimbo nyinshi mu gihe gito Rafiki avuga ko ari gahunda asangiye n’abiyemeje kumufasha mu rugendo rwa muzika.

Yagize ati "Ni gahunda dufite yo gukora cyane kuko dushaka gutunganya album yacu ikaba yarangiye bitarenze muri Gashyantare 2021.”

Rafiki yavuze ko mu gihe iyi album yaba irangiye, icyorezo cya COVID-19 kigatanga agahenge, ateganya kuzakora ibitaramo byo kuyimurikira abakunzi b’umuziki we mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye i Burayi.

Uyu muhanzi wabaye icyamamare mu muziki Nyarwanda, avuga ko yari yaragize ikibazo cyo kubura ubushobozi ngo akomeze guhagarara bwuma mu muziki.

Ati "Tuvugishije ukuri umuziki urahenda, gukora wenyine ni ibintu bikomeye ariko iyo ubonye ikipe y’abantu bashobora kugufasha biba byiza rwose, nibaza ko kandi aribwo ukorwa kinyamwuga.”

Abajijwe niba iyi ndirimbo atarayanditse agamije gucyurira Producer Jay P bamaze iminsi bafitanye ibibazo, yagize ati "Hoya rwose, ni umushinga twari tumaranye igihe. Ni uko wenda bihuriranye ariko ntabwo aribyo.”

Abwira abakunzi b’umuziki, Rafiki yahamije ko ubu iby’iyi ndirimbo birangiye ku buryo ubu agiye gutangira gutekereza ikurikiyeho.

Funga bouche, indirimbo nshya ya Rafiki yakozwe na “BrodahoodRecords”, Sosiyete y’i Burayi iri gukorana n’uyu muhanzi.

Reba indirimbo "Funga bouche" ya Rafiki Coga Style

Rafiki Coga Style avuga ko ubu abantu bagiye kongera kumva imirindi ye mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .