Naririmbye ifarasi, buri wese ashimishwe n’ibyo yumva! Davis D yasobanuye indirimbo ye nshya yavuzweho ibishegu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Ku mbuga nkoranyambaga amagambo ni menshi, impaka ni zose zikaba zongeye kubyutswa na Davis D kubera indirimbo ye nshya ifarasi kimwe n’izayibanjirije zakunze gushinjwa kubamo amagambo aganisha ku rukundo rwo mu gitanda.

Bamwe bati yaririmbye ibishegu, abandi bati mubyumvise he? Impaka ni zose ku mbuga nkoranyambaga.

Davis D agisohora indirimbo ifarasi yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki impaka ziba zose, bamwe bavuga ko iri mu mujyo w’izimaze iminsi zisohorwa n’abahanzi nnyarwanda zirimo ibieshegu, abandi bakavuga ko ari indirimbo nziza itagize icyo itwaye.

Hari aho aririmba ati” Nyita mister kiboko, nkubita kiboko. Yicareho wiyitinya yicareho.” Mu kindi gitero yumvikana avuga amazina y’abakobwa harimo uwo yise Mimi, Jolly, Kate n’abandi abasaba kwicara kuri iyo farasi.

Davis D yavuze ko yaririmbye ifarasi isanzwe, nkuko amaze igihe aririmba ibintu bitandukanye nka;Henessy, Micro, Inkongoro ya Dede n’izindi.

Avuga ku ijambo “kiboko” yaririmbye, yagize ati”Ifarasi igira ikiboko bakoresha iyo bashaka ko yihuta. Niyo naririmbye nta bindi.”

Uyu muhanzi yavuze ko mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, aba avuga ubwiza bw’umukobwa bahuye uteye nk’Igisabo, ariko nawe akitaka nk’umusore w’umunyamafaranga.

Aba yizeza uyu mukobwa ko agerageza kumuba hafi, akamurinda gusamara ngo atwarwe n’umutungo yamubonanye.

Yongeye gushimangira ko nta busambanyi yaririmbye muri iyi ndirimbo ndetse nta n’ibishegu yashyizemo.

Ati”Njye naririmbye Ifarasi, icyakora ntabwo indirimbo imwe abantu barenga miliyoni 12 z’abanyarwanda zayumva kimwe. Hari nabo irangira nta jambo bumvisemo, rero buri wese aryoherwe nuko ayumva.”

Abajijwe niba adacibwa intege nuko ari mu b’imbere batungwa agatoki mu gukoresha amagambo y’ibishegu ndetse hakaba n’abahamya ko indirimbo ze zikwiye gucibwa, Davis D yavuze ko bitamuca intege kuko ari umuhanzi umaze guca mu bintu bitandukanye kandi bigoranye.

Davis D aherutse kubwira itangazamakuru ko we atajya aririmba ibishegu ndetse ababivuga ari ababa bashaka guharabika ibihangano bye.

Yasabye abahanzi baririmba indirimbo zirimo amagambo areba abantu bakuru, kujya bagaragaza imyaka y’abo baririmbiye.

Ati”Bajya bashyiraho imyaka y’abantu icyo gihangano kigenewe, ntabwo biba bikwiye ko abana bumva ubutumwa bugenewe abantu bakuru.”

Ibi uyu muhanzi yabivuze nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yari yatangaje ko Minisiteri akoramo itazigera ishyigikira abahanzi baririmba ibishegu byonona umuco.

Ikiganiro na Davis D

Reba hano indirimbo Ifarasi ya Davis D

Naririmbye ifarasi, buri wese ashimishwe n’ibyo yumva! Davis D uvuga ko byagorana ko indirimbo ye abantu bayumva kimwe,yasabye abakunzi b'umuziki bose kuyikunda uko bayumva

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .