Nzi gutekesha inkoko ubuki! Umunyamakuru Antoinette Niyongira yatangiye kwigisha guteka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Antoinette Niyongira yatangiye kwigisha abantu guteka, nyuma yo gusanga biri mu mpano afite kandi byafasha benshi.

Niyongira azwi cyane kuri Radiyo Kiss FM no ku zindi yagiye acaho mu myaka yatambutse nka Isango Star.

Kuri ubu yatangije amasomo yo guteka ku muyoboro wa Youtube, aho yizeye ko bizafasha benshi bajyaga bagorwa no guteka indyo nziza kandi babyifuza.

Uyu munyamakuru yari asanzwe yigisha ibyo guteka abicishije muri radiyo. Kuri ubu, yavuze ko agiye kujya ashyira ku muyoboro we wa Youtube amashusho inshuro ebyiri mu cyumweru.

Yatangiye ashyiraho amashusho ari guteka ibiryo bitandukanye ariko ibyinshi bikaba ibitetse ku buryo butamenyerewe. Ingero ni nk’aho ashobora gutekesha inyama inzoga, inkoko akayitekeresha ubuki n’ibindi bitandukanye.

Mu kiganiro na IGIHE, Niyongira yavuze ko guteka ari ibintu yatangiye gukunda ari umwana. Ati “Ndibuka mfite imyaka icyenda gusa nibwo natangiye guteka. Icyo gihe nabanaga na musaza wanjye. Ndibuka ko ikintu cya mbere natetse ari ubugari.”

Ibi byatumye no kuri radiyo aho akora atangira agace k’ikiganiro kijyanye n’ibyo guteka. Ibi ntabwo byamunyuze ndetse n’abakurikira radiyo kenshi bakundaga kumusaba ko yagerageza akajya abikora mu buryo bw’amashusho bakabibona.

Ati “Kenshi wasangaga nk’umuntu wifuza guteka neza mu gihe ari mu rugo ampamagara ngo mugire inama y’uko yabyitwaramo. Nibaza rero ko buriya aribwo buryo nari mfite bwo kubwirira rimwe abantu n’abatanzi ubutumwa bukabageraho.”

Niyongira ushora amafaranga menshi muri ibi byo kwigisha abantu guteka, yavuze ko ashaka gukora ibiganiro byiza kandi bikunzwe ku buryo namara kubona benshi bamukurikirana azabona n’ababyamamazamo.

Antoinnette Niyongira ni umubyeyi w’umwana umwe, akundwa cyane kuri radiyo kubera ijwi rye. Ni umwe mu bagira ibiganiro bikundwa na benshi byagera ku cyo atunguramo abakundana, abagize isabukuru z’amavuko cyangwa ibindi bikaba akarusho.

Amaze imyaka hafi icumi mu itangazamakuru , aho itanu muri iyo ayimaze kuri Kiss Fm, nyuma y’urugendo rurerure yagiriye kuri radiyo nka Isango Star na Radio 10.

Ikiganiro na Antoinette Niyongira

Niyongira Antoinette yinjiye mubyo kwigisha abantu guteka
Niyongira Antoinette asanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .