Ndi umunyamugisha ku bwo kukwita umugore wanjye - Ubutumwa bwa Ishimwe Clement ku isabukuru ya Knowless

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu munsi umuhanzikazi, Butera Knowless yizihizaho isabukuru y’imyaka 30, Umugabo we Ishimwe Clement yashyize hanze ubutumwa bwerekana ishema atewe no kuba ari umugore we.

Mu butumwa yacishije kuri Instagram yanditse agira ati "Turi kwishimira isabukuru y’umwamikazi uyu munsi. Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Warakoze ku bwo kuba umugore unkunda, unyitaho, unyumva kandi by’ikirenga ukaba umubyeyi. Ndi umunyamugisha ku bwo kukwita umugore wanjye. Ndagukunda.”

Yarangije ubu butumwa agaragaza ko buvuye kuri Ishimwe Or Butera [I.O.B], umukobwa wabo ndetse na we ubwe.

Ku wa 1 Nzeri ubwo Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko, Knowless na we yamubwiye amagambo aryohereye.

Yagize ati "Nshuti #DARAGO [akazina akunda kumwita]. Wabaye umugisha kuri njye imyaka myinshi cyane. Sinigeze nifuza inshuti ikuruta muri uru rugendo, no kubana mu buzima. Isabukuru yawe n’ubuzima bwawe, nkwifurije ko biba byiza nk’uko uri mwiza. Isabukuru nziza @clementishimwe!!! #B&IOB turagukunda. Uri roho nziza cyane."

Ishimwe Clement yamusubije ati "Urakoze cyane B, ndagukunda buri gihe."

Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwegeranye na Golden Tulip Hotel, tariki ya 7 Kanama 2016. Basezeranye mu mategeko kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Ubu bukwe bwavugishije abantu kuva bwatangazwa kugeza butashye, bwitabiriwe n’inshuti nke z’aba bombi n’abahanzi barimo Uncle Austin, Makanyaga, Tom Close, Christopher, Dream Boyz, Oda Paccy, Ssgt Robert, Bruce Melody, Dj Pius n’abandi.

Aba bombi ku isabukuru ya buri umwe baterana imitoma
Butera Knowless na Ishimwe Clement bari muri couple yishimirwa na benshi mu myidagaduro
Knowless na Ishimwe Clement baryohewe n'urukundo nyuma yo gushyingiranwa
Umwaka ushize ni uku isabukuru ya Knowless yizihijwe

Reba ‘Player’ indirimbo Butera Knowless aheruka gushyira hanze}


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .