Nel Ngabo yashyize hanze indirimbo ivuga ku musore ukoreshwa n’inzoga mu rukundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Nel Ngabo ubusanzwe witwa Rwangabo Byusa Nelson yashyize hanze indirimbo yise ‘Agacupa’ ivuga ku musore urabukwa inkumi yasohokanye n’inshuti ze, yamara gusinda akayibwira ibyo yishakiye.

Iyi ndirimbo uyu musore yavuze ko yatekereje kuyikora kuko ari ibintu bikunze kubaho cyane.

Ati “Ni ibintu bibaho cyane mu buzima. Iyi ndirimbo yavuye mu buzima busanzwe aho umuhungu ashobora gusohokana n’inshuti ze akabona umukobwa akamukunda ariko kubera gusinda akamubwira ibyo yiboneye byose kandi atabishakaga wenda yashakaga ko baganira ibintu bizima.”

Iyi ndirimbo nshya ya Nel Ngabo, iri kuri album y’uyu muhanzi iriho indirimbo 14 yashyize hanze ku wa tariki 4 Nyakanga 2020, ku munsi wo kwibohora mu gitaramo cyabereye kuri shene ya Youtube yitwa MK1 Tv iberaho ibitaramo by’abahanzi batandukanye bakomeye.

Iyi album iri kugurishirizwa ku mbuga zitandukanye zigurishirizwaho imiziki nka Spotify, iTunes, Apple Music, Boom Play n’izindi nyinshi.

Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi bakiri bato bagezweho mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .