NPC wicuza amajoro y’ubusinzi n’ubusambanyi yabayemo yinjiye mu ivugabutumwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Niwe Paulin Camarade wamenyekanye mu muziki nka NPC wari warihimbiye injyana Nsazi yanamamayemo cyane, yahishuye ko yamaze kwinjira mu Ivugabutumwa.

Uyu muraperi wamenyekanye cyane mu itsinda Inshuti z’ikirere, nyuma yo gukizwa akabatirizwa mu itorero Hebron Him Ministry yabwiye IGIHE ko yaguye umurimo wo gukorera Imana aho agiye kujya yigisha abantu ijambo ryayo.

Ati”Nari maze iminsi niga Bibiliya mu ishuri rizwi, uyu mwaka nagombaga kuba mfata impamyabumenyi ariko Covid-19 yaratuvangiye. Icyakora narangije kwiga ubu rwose ninjiye mu ivugabutumwa.”

Yavuze ko igihe yamaraga kwakira agakiza yifuje kuba umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko ngo igihe yabitangiraga yasanze atari wo muhamagaro we.

Ati”Natangiye nzi ko ngiye kuramya no guhimbaza Imana, uko iminsi yagiye yicuma nasanze atari wo muhamagaro wanjye, gusa nasanze icyo nkwiye gukora ari ukwigisha abantu ijambo ry’Imana.”

Nubwo yinjiye mu ivugabutumwa, NPC yatangaje ko bidasobanuye ko yaretse kuririmba.

Ati”Ariko sinaretse umuziki nzajya ndirimba gusa mbifatanye n’izo nshingano zindi zo kwigisha ijambo ry’Imana.”

Uyu watangiye nk’umuvugabutumwa, ahamya ko Imana nimushoboza azagenda azamuka mu nzego akaba yaba Pasiteri n’ibindi kuko ngo Imana ariyo yonyine izamura abakozi bayo.

Ahereye mu muziki, NPC yavuze ko ubusanzwe umuhanzi akora umuziki agambiriye kumenyekana ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye.

Icyakora ngo abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo si uwo mujyo babamo. Ngo umuhanzi ubaye icyamamare ntaba yifuza ko ariwe ugaragara, aba yifuza ko Imana avuga ariyo igaragara.

Ati”Iyo uririmba indirimbo zisanzwe uba ushaka kwamamara no kumenyekanisha ibihangano byawe. Ibi bitandukanye n’iyo uramya unahimbaza Imana, uba ukora ibishoboka byose ngo uwo uvuga ko uramya cyangwa uhimbaza abe ariwe wamamara.”

Uyu muhanzi avuga ko kuva mu muziki usanzwe cyari icyemezo kigoye ariko yagifashe ndetse akigereranya no kunywa umuti usharira.

Ubwo yafataga icyemezo cyo kureka umuziki, NPC avuga ko hari imishinga y’indirimbo yanarekeye muri studio arayigomwa kugira ngo ataza kugira icyo ahura nacyo ngo kimurangaza.

Avuga ko atazibagirwa amajoro y’ubwamamare bwe, icyo gihe bakoraga amabi menshi ku buryo iyo yibutse aho Imana yamukuye ahita ayishimira.

Ati”Ikintu gituma wicara ugashimira Imana, ni iyo wibutse aho yagukuye. Igihe cyacu twakoraga ibintu bitangaje, kuko nta mafaranga yabagaho igihembo cyacu cyabaga ari abakobwa ndetse n’amayoga.”

Uyu muraperi yaboneyeho umwanya wo gusaba bagenzi be kuyoboka inzira yagiyemo bakakira Kristu nk’Umwami n’Umukiza.

Ikiganiro twagiranye na NPC

NPC wicuza amajoro y’ubusinzi n’ubusambanyi yabayemo ari icyamamare yinjiye mu ivugabutumwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .