Umukobwa wa Masamba wakuriye mu mahanga afite inzozi zo gutura ku ivuko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Mutarama 2021 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Ikirezi Annais Déborah, imfura ya Masamba Intore ituye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, yahishuye ko afite inyota yo gutura mu Rwamubyaye yavuyemo afite imyaka ibiri gusa.

Uyu muhanzikazi wifuza gutera ikirenge mu cya se na we akavamo umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, ntiyakuriye mu gihugu kuko afite imyaka ibiri gusa y’amavuko yagiye gutura muri Canada aho yakuze arerwa na nyina.

Nyuma yo kumenya ubwenge, Ikirezi yakunze gusura u Rwanda kenshi gashoboka.

Uyu mukobwa watangiye umuziki umwaka ushize, yaje mu Rwanda mu Ukuboza 2020 mu biruhuko by’impera z’umwaka.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yavuze ku muziki we n’icyo atekereza ku kuba yawukorera mu Rwanda.

Yakomeje ati “Si umuziki gusa, mba numva nshaka gutaha ngatura inaha mu Rwanda.”

Ikirezi afite umwihariko wuko Se (Intore Masamba) yamuhimbiye indirimbo ‘Yaraye avutse’ umunsi yaboneye izuba.

Urukundo rwe mu muziki si ibivejuru ni impano y’umuryango, usibye se abantu benshi bazi, Ikirezi yahishuye ko na nyina umubyara yabaye umubyinnyi mu Itorero Indahemuka.

Avuga intumbero ze mu muziki we, Ikirezi yagize ati “Nifuza gukora umuziki nkagera ku rwego rwiza, nkazatera ikirenge mu cya data ubu uri mu bahanzi bakomeye kandi bamaze igihe mu muziki.”

Ikirezi uherutse gusohora imbumbe y’indirimbo eshanu zirimo n’iya Kamaliza, yahishuye ko mu gihe afite mu Rwanda ari gukora ku mishinga y’indirimbo inyuranye.

Umwe mu mishinga yifuza gusoza mbere yo gusubira muri Canada ni ugukorana indirimbo na se.

Ikirezi yavuze ko ababyeyi be bakiriye neza ibyo kwinjira mu buhanzi kwe, icyakora bamusabye kubanza kwiga akarangiza amasomo.

Mu 2018 nibwo yinjiye mu muziki ariko atangira asubiramo ibihangano by’abandi ari nako agerageza kwitabira amarushanwa atandukanye y’umuziki.

Muri uwo mwaka yakoze igitaramo yise “Genesis” cyangwa se ’Intangiriro’, cyabereye mu Mujyi wa Ottawa aho atuye muri Canada. Yari yatumiyemo na se Masamba Intore.

Mu mwaka wa 2019 uyu muhanzikazi yongeye gutegura ikindi gitaramo mu Mujyi wa Montréal agamije kugaragaza impano ye yo kuririmba nubwo nta ndirimbo ye n’imwe yagiraga.

Muri Gicurasi 2020 nibwo Ikirezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise Smile. Iyi yakurikiwe n’imbumbe y’indirimbo eshanu yasohoye mu mpera z’umwaka ushize.

Izi ndirimbo zirimo ‘Kunda Ugukunda’ ya Kamaliza yasubiyemo. Yayisohoye mu rwego rwo guha icyubahiro uyu muhanzikazi wabaye icyamamare mu Rwanda.

Ikirezi yakuriye muri Canada abana na nyina umubyara
Umuhanzikazi Ikirezi yifuza gutura mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .