Nyuma y’imyaka itanu akora umuziki, Mr Kagame agiye gushyira hanze album ye ya mbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ukwakira 2020 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Eric Kagame Mabano wamamaye mu muziki nka Mr Kagame agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Izina ryanjye’.

Uyu musore yamamaye cyane mu bihangano bitandukanye birimo ‘Shakira ahandi’, ‘Surwumwe’, ‘Kagirinkuru’, ‘Ntimubimbaze’, ‘Ntiza’ yahuriyemo na Bruce Melodie n’izindi.

Yabwiye IGIHE ko nyuma y’imyaka irenga itanu akora umuziki yahisemo gutangira umushinga wa album ye ya mbere muri uyu mwaka, ndetse ateganya kuyimurikira abakunzi be mu gihe Coronavirus yaba icishije make.

Ati “Maze imyaka itanu n’imisago mu muziki rero natekereje ko natangira umushinga wa album nshya muri uyu mwaka ndetse yanamaze kurangira. Iriho indirimbo 10 nshya zirimo eshanu nikoranye n’izindi nakoranye n’abantu bakomeye mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba.”

Akomeza agira ati “Album yanjye nshya nayise ‘Izina ryanjye’ nzayishyira hanze mu gihe Coronavirus yaba icishije make. Indirimbo ziriho hari izikubiye ku nkuru mpamo (urukundo n’ubuzima) nahawe n’abafana izindi nabwiwe n’inshuti zanjye nkumva ari inkuru nziza zavamo indirimbo ziryoheye amatwi.”

Mr Kagame aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Amadeni, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer X na Fazzo mu gihe amashusho yakozwe na Harris Regis na Eazy Cuts.

Mr Kagame yari aherutse kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Ntiza’ yahuriyemo na Bruce Melodie, iyi byavugwaga ko aba bahanzi baririmbye ibishegu ariko bo bakabihakana.

Reba indirimbo Mr Kagame aheruka gushyira hanze

Mr Kagame arateganya gushyira hanze album ye ya mbere
Mr Kaga]\me ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .