Nyuma yo gusohora igitabo na filime byakunzwe, Gaël Faye yashyize hanze album nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera ibikorwa by’umuziki we i Burayi wamamaye nka Gaël Faye yashyize hanze album nshya yise ‘Lundi Méchant’.

Iyi album iriho indirimbo 14 zirimo nk’iyitwa ‘Lundi Méchant’ yanitiriwe album, ‘Kerozen’, ‘Respire’, ‘Chalouper’, ‘Boomer’, ‘Only Way Is Up Jacob Banks’, ‘C’est cool’ , ‘Seuls et vaincus yakoranye na Melissa Laveaux, ‘Lueurs’, ‘Histoire d’amour’, ‘NYC’, ‘Jump In The Line’, ‘Zanzibar yakoranye na Guillaume Poncelet) na ‘Kwibuka’ yakoranye Samuel Kamanzi.

‘Lundi Méchant’ yitiriwe iyi album nshya ya Faye, ni indirimbo ishushanya ukuntu abantu bagorwa no gutangira icyumweru, ku munsi wo ku wa Mbere ndetse n’ibibazo bito by’ubuzima bwa buri munsi nko guhangayikishwa no kubyuka, amakuru ya buri munsi, gari ya moshi zuzuye, gutonda umurongo n’ibindi.

Gaël Faye yari aherutse gushyira hanze igitabo cyitiriwe indirimbo ye ‘Petit Pays’ ndetse aza no kugikoramo filime byose bigakundwa na benshi.

Iyi filime ya Gaël Faye ivuga ku mateka y’ubuzima bwe. Abenshi mu bakinnye muri filime ya Gaël Faye biganjemo Abanyarwanda, kuko bitatu bya kane by’abari bashinzwe tekiniki mu ifatwa ry’amashusho yayo na 95% by’abayikinnye bakomoka mu rwa Gasabo.

Guhera tariki 14 Mutarama 2019 filime ishingiye ku gitabo cya Gaël Faye yise ‘Petit Pays’ yatangiye gukinirwa mu Karere ka Rubavu, aho yakozwe n’Umufaransa Eric Barbier biciye muri studio yitwa Jerico.

Iyi filime ishingiye ku nkuru y’ubuzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa. Uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko y’Abahutu n’Abatutsi.

Uwo mwana uba ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politiki zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye kuko haba i Burundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk’umunyamahanga.

Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika. Filime ‘Petit Pays’ ivuga ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 90 na nyuma yaho.

Igitabo cyakomotseho iyi filime ‘Petit Pays’ cyahesheje Gaël Faye ibihembo birenze bitanu birimo bine yahawe mu 2016 n’ikindi kimwe yahawe mu 2017.

Mu 2019 cyahatanye mu bihembo bishamikiye ku Ishyirahamwe Riharanira Iterambere ry’Abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [NAACP], ryatangijwe ubwo abirabura bafatwaga nabi mu nzego zose z’ubuzima bw’icyo gihugu.

Muri Nzeri uyu mwaka, Isabelle Kabano wakinnye muri filime ‘Petit Pays’ yahawe igihembo mu iserukiramuco rya ‘Film Francophone d’Angoulême’ rikomeye mu Bufaransa.

Iri serukiramuco rya “Film Francophone d’Angoulême “ryatangiye tariki 28 Kanama 2020 risozwa tariki 2 Nzeri 2020. Ryanerekaniwemo iyi filime ya Gaël Faye.

Gaël Faye ni umuhanzi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ku Mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu Bufaransa, mu kuririmba, kwandika ibitabo no mu ruganda rwa sinema. Yavukiye mu Rwanda arererwa i Bujumbura mu Burundi, yerekeje i Paris afite imyaka 13.

Gael Faye yashyize hanze album nshya iriho indirimbo 14

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .