Oda Paccy yabazwe ijosi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Umuraperikazi Uzamberumwana Oda Paccy nyuma y’amezi abiri afite uburwayi butamenyekanye, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, yabazwe mu ijosi aho bivugwa yari arwaye ikibyimba.

Umuntu wa hafi y’uyu muhanzikazi yavuze ko nubwo mu minsi ishize yasohoye indirimbo ahuriyemo n’abahanzi batandukanye ariko yari ameze nabi.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko ubu burwayi bwafashe Oda Paccy muri Nyakanga uyu mwaka. Ati ”Byatangiye ari akantu gato kizanye ku ijosi, icyakora ntawatekerezaga ko kaba ikintu kinini kimubuza amahwemo nkuko bagiye kumubaga bimeze.”

“Uko iminsi yagiye yisunika, ni ko uyu muraperikazi yagendaga aremba. Ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, yararembye biba ngombwa ko ajya kwa muganga. Nyuma yo kureba uburwayi bwe abaganga bafashe icyemezo cyo kumubaga byihuse.”

Uyu muraperikazi kugeza ubu ayobora studio yitwa Classic Empire Record, afashwe n’ubu burwayi nyuma y’uko mu minsi ishize yasohoye indirimbo yise “Feedback”.

Oda Paccy yabazwe mu muhogo
Yari aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Feedback yahurijemo n'abandi bakizamuka
Oda Paccy ni umwe mu bahanzikazi bamaze kwandika izina mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .