Oda Paccy yasohoye indirimbo yamurikiyemo umuhanzikazi mushya agiye gufasha

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 04:13
Yasuwe :
0 0

Oda Paccy yasohoye indirimbo ye nshya yise “Feedback” yahurijemo abahanzi batandukanye barimo Sintex, Seyn na Alto usanzwe ubarizwa muri Classic Empire Record, yanahise amurika umuhanzikazi mushya Mutimutuje Yvette bamaze guha izina rya Eva azajya akoresha mu muziki.

Eva waririmbye muri iyi ndirimbo, Oda Paccy, yahamije ko ariwe muhanzikazi mushya bafite ndetse akaba umwe mu bo batoranyije mu marushanwa bakoresheje mu minsi ishize.

Uyu mukobwa mushya mu muziki, Oda Paccy, avuga ko yahisemo kumushyira muri iyi ndirimbo kugira ngo amumurikire abanyarwanda cyane ko yitegura gusohora indirimbo ze nshya mu minsi iri imbere.

Nta byinshi yifuje kuvuga ku mikoranire bemeranyije, gusa ashimangira ko byose bizatangazwa mu minsi iri imbere ubwo bazaba bamaze gusohora ibihangano bye.

Ati “Ni umuhanzikazi mushya, nashatse ko iyi ndirimbo yamurikira abantu impano ye bityo indirimbo ze zikazajya hanze baramaze kubona ubuhanga bwe. Nta byinshi nifuza kuvuga ku masezerano ye ahubwo tuzagenda tuyaganira.”

Iyi ndirimbo kandi yayihurijemo abahanzi basanzwe bazwi nka Seyn ukorera muri Incredible Record na Sintex ubarizwa muri Arthur Nation.

Oda Paccy yavuze ko nyuma y’igihe kinini yari amaze ahugiye mu gushyira ku murongo ibintu byo muri studio, yaba we n’abahanzi bakorana bagiye gutangira gusohora indirimbo kandi nyinshi.

Feedback yakozwe mu buryo bw’amajwi na X on The Beat usanzwe ukorera indirimbo Classic Empire Records.

Amashusho y’iyi ndirimbo, Oda Paccy yavuze ko imirimo yo kuyatunganya bayikomeje ku buryo mu gihe kitarambiranye nayo azaba yamaze kurangira gukorwa.

Seyn usanzwe akorera umuziki muri Incredible records yaririmbye muri iyi ndirimbo
Sintex, umwe mu bahanzi bamaze kuzamura izina ryabo mu muziki yaririmbye muri iyi ndirimo ya Classic Empire Records
Alto asanzwe akorera umuziki we muri Classic Empire Records
Eva, umuhanzikazi mushya ugiye gufashwa na Oda Paccy muri Classic Empire Records

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .