Producer Madebeat yabonye akazi muri ArtRwanda-Ubuhanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 06:28
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe yihariye isoko mu batunganya indirimbo mu Rwanda, Producer Madebeat wagaragaje ubuhanga mu mikorere ye yihariye, yamaze kubihererwa akazi.

Uyu musore ukiri muto mu myaka, utanamaze imyaka myinshi mu muziki, yamaze guhabwa akazi ko gutoza abanyamuziki batsinze irushanwa rya Art Rwanda-Ubuhanzi.

Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE, yagize ati ”Maze ukwezi ndi mukazi, ndi umutoza w’abaririmbyi batsinze mu marushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi. Murabizi batsinze mu byiciro bitandukanye, buri cyiciro cyahawe umutoza. Rero ninjye mutoza w’abanyamuziki.”

Uyu musore avuga ko yahawe amasezerano y’umwaka umwe ari umukozi muri ArtRwanda-Ubuhanzi.

Abajijwe niba bitazamwicira gahunda asanzwe akora, Madebeat yagize “Bampaye akazi kuko banzi mu kazi kanjye. Nibyo bintwara umwanya munini cyane ariko nzajya ngerageza nkore umuziki.”

Madebeat yavuze azajya agerageza gukora uko ashoboye agakorera n’abahanzi nubwo umwanya atari munini.

Ubusanzwe yitwa Mucyo David akaba afite imyaka 23, ni umuhanga mu gutunganya indirimbo gusa igitangaje nta masomo yihariye yafashe mu bya muzika. Yabyinjiyemo mu myaka mike ishize akimara gusoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’amashanyarazi muri SOS Technical High School i Kagugu.

Uyu mwuga yawutangiye mu mwaka wa 2013 akirangiza amashuri yisumbuye, yinjiye muri uyu mwuga abifashijwemo na Producer Nicolas afata nk’umusingi w’ibikorwa bye.

Amaze imyaka ibiri ari umwe mu bahagaze neza ndetse no mu minsi ishize yisubije igihembo cya Kiss Summer Awards yari yanegukanye muri 2019.

Madebeat asanzwe ari umu producer ukomeye mu muziki w'u Rwanda
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco yasuye ikigo abatsinze muri Art Rwanda-Ubuhanzi bitorezamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .