Producer Madebeat yahishuye ibanga rimuhoza ku isonga mu batunganya imiziki mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Nzeri 2020 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Mucyo David ukoresha izina rya Producer Madebeat mu kazi ke ko gutunganya indirimbo ntashidikanywaho ku mikorere yihariye ituma muri iki gihe ayobokwa bidasanzwe n’abahanzi bagezweho hafi ya bose mu Rwanda.

Madebeat yahishuye ko ibanga rikomeje kumufasha kuguma ku isonga mu batunganya indirimbo z’abahanzi ari ugukora cyane, guhozaho no kumenya kujyana n’ibihe.

Yabivuze nyuma yo kwegukana igihembo cy’umu-Producer wakoze cyane mu mpeshyi ya 2020 muri Kiss Summer Awards. Igihembo yisubizaga kuko no mu mwaka wa 2019 ariwe wari ugifite.

Madebeat yegukanye iki gihembo nyuma yuko mu ndirimbo eshanu zahatanaga muri Kiss Summer Awards, yari afitemo enye yakoze.

Mu kiganiro na IGIHE nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, yagize ati ”Iyo ukoze cyane ugahozaho kandi ukabasha kumenya umuziki ukoze n’igihe uzasohokera, biraza kandi abantu barabikunda.”

Ngayo amabanga uyu musore agenderaho mu kazi ke ka buri munsi anamufasha kuba kugeza ubu ari mu bahagaze neza mu kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2016.

Mucyo David w’imyaka 25 ni umuhanga mu gutunganya indirimbo gusa igitangaje nta masomo yihariye yafashe mu bya muzika. Yabyinjiyemo mu myaka ine ishize akimara gusoza amashuri yisumbuye mu Ishami rya Electrical Engineering muri SOS Technical High School i Kagugu.

Producer Madebeat amaze kwigwizaho ibikorwa byiganjemo ibikomeye muri muzika. Ni umwe muri bake bahanzwe ijisho na buri muhanzi wifuza gukora indirimbo igezweho.

Mu myaka ibiri ya mbere ye mu muziki, yakoze indirimbo zakunzwe nka ‘Thank You’ ya The Ben na Tom Close, ’Got it’ ya Safi Madiba na Meddy, ’Simusiga’ ya Christopher, ’Yes’ ya Alpha n’izindi.

Muri iyi minsi ya vuba uyu musore yakoze indirimbo nka ’Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce Melodie, ’Do Me’ ya Marina na Queen Cha, ’Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie, ’Igare’ ya Mico The Best n’izindi.

Ikiganiro na Madebeat wegukanye igihembo cya Producer mwiza muri Kiss Summer Awards2020

Gukora cyane, guhozaho no kumenya kujyanisha n'igihe, amabanga atatu akomeye afasha Madebeat guhora ahagaze bwuma mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .