Rafiki yavuze ku rukumbuzi afitiye Miss Jojo mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Rafiki wamamaye mu njyana yise Coga Style, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda. Yahishuye urukumbuzi afitiye inshuti ye Miss Jojo umaze igihe adakora umuziki ndetse nta gikorwa icyo aricyo cyose cyawo yitabira.

Rafiki yahishuye ko avugana umunsi ku wundi na Miss Jojo biturutse ku kuba bombi ari abantu bamenyanye kera, bakandika amateka akomeye mu muziki nyarwanda bari kumwe.

Ati “Iyo nsohoye indirimbo, ari mu ba mbere bambwira bati komereza aho. Ni umuntu nshimira ibyemezo yafashe ariko na none nemera akazi yakoreye uyu muziki [...] Ndamukumbura cyane, hari igihe ngira igitekerezo cy’indirimbo nkumva nayikorana na Miss Jojo, ariko nyine nta kundi ni icyemezo cye.”

Rafiki avuga ko indirimbo Tukabyine yakoranye na Miss Jojo ari imwe mu ndirimbo zatumye abanyarwanda bizera umuziki nyarwanda, bityo we ayifata nk’indirimbo imukumbuza uyu muhanzikazi bikomeye.

Ati ”Yari umukobwa ugira umuhate, kuba yarakinaga karate kandi abakinnyi b’uyu mukino bakaba indwanyi, ntekereza ko iryo ryari ibanga rye.”

Uyu muhanzi ntabwo azibagirwa indirimbo yitwa “Danger” yakoranye na Miss Jojo, ntibabashe kuyikorera amashusho kandi ari ibintu bifuzaga bose.

Rafiki Coga Style wari umaze igihe asa n’uwacitse intege mu muziki, mu minsi ishize yongeye kwijajara atangira gusohora indirimbo nyuma y’uko asinyanye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ikorera ku mugabane w’u Burayi yitwa Brodahood Records.

Muri iyo mikoranire, nibwo yasohoye indirimbo yise “Igikobwa” ivuguruye, gusa isohotse yateje ibibazo bikomeye hagati ye na Producer Jay P wari warayikoze bwa mbere.

Ibi bibazo byatumye iyi ndirimbo ikurwa kuri Youtube. Rafiki ahitamo kwiyambaza inzego zishinzwe ubuhanzi mu Rwanda asaba kurenganurwa.

Mu zindi ndirimbo aherutse gusohora harimo iyitwa “Funga bouche”, iri muri gahunda ze zo kuba Gashyantare 2021 izagera amaze gushyira album nshya hanze.

Tukabyine ni imwe mu ndirimbo zanditse amateka akomeye mu Rwanda

Miss Jojo ni umwe mu bahanzikazi batinyuye abatari bake mu bakobwa bakora umuziki muri iki gihe
Rafiki yavuze ko urukumbuzi ajya agirira Miss Jojo mu muziki w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .