Rurageretse hagati ya Producer Jay P na Rafiki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Rafiki yavuze ko yababajwe no kuba Producer Jay P yaragize uruhare mu gutuma indirimbo yise ’Igikobwa’ aherutse gusubiramo ikurwa kuri YouTube, mu gihe uyu mugabo we avuga ko yiteguye kujyana uyu muhanzi mu nkiko, cyane ko ngo indirimbo bapfa bombi bayifiteho uburenganzira.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Rafiki yabyutse avuga ko yababajwe no kuba Jay P yaragize uruhare ko gukura iyi ndirimbo ku rubuga rwa YouTube.

Mu butumwa bwe yanditse ati "Niba utari kubona ’Igikobwa Remix’ kuri YouTube, ubu ni ukubera ko Jay P wakoze umwimerere wayo wa mbere, yatanze ikirego kuri uru rubuga avuga ko nta burenganzira nyifiteho bwo kuba nayisubiramo. Mube mwihanganye turi gukemura iki kibazo hagati ya Jay P na YouTube, ku buryo indirimbo izabageraho vuba na none."

Nyuma y’ubu butumwa, abantu bamwe ntabwo bakiriye neza icyemezo Producer Jay P yafashe. N’ubwo bimeze gutya ariko, ngo Jay P ahubwo we yiteguye kujyana Rafiki mu nkiko nta kabuza.

Igikobwa ya mbere yatunganyijwe na Jay P wakoze inyinshi mu ndirimbo za Rafiki, remix itunganywa na Pastor P muri The Music Record, ari nayo yumvikana mu ndirimbo.

Jay P avuga ko iyi ndirimbo yayikuje kuri YouTube bitewe n’uko Rafiki atigeze amusaba uburenganzira bwo kuyisubiramo, kandi na we ayibufiteho.

Ati "Iriya ndirimbo nanjye nyifiteho uburenganzira, injyana ni njye wayimuhaye, umudiho ni njye wawukoze, ni ukwirengagiza akazi kaba karakozwe. Nanjye nyifiteho uburenganzira. Yari kubanza akabimbwira, si ngombwa ngo ampe amafaranga. Bari gucururiza ku kazi kanjye. Ntabwo byemewe kugira icyo uhindura ku ndirimbo nakoze utabanje kubimenyesha."

Jay P avuga ko ahubwo bitaza kurangirira kuri YouTube gusa, ko ikibazo akigeza mu ishami rishizwe umutungo mu by’ubwenge mu Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, byanarimba akamujyana mu nkiko.

Ati "Ntabwo byarangiye, ikibazo ndakigeza muri RDB nabishobora aranyishyura, n’ahandi hose yayishyize ndayimuryoza, nibiba ngombwa ndamujyana mu nkiko."

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo umuhanzi Rafiki yashyize hanze indirimbo yise "Igikobwa Remix", asubiramo iyo yakoze mu 2009. Nyuma y’iminsi itatu iyi ndirimbo ishyizwe kuri YouTube yaje gukurwaho.

Jay P we avuga ko yasabye ko indirimbo yava kuri Youtube kubera ko Rafiki yayisubiyemo atamumenyesheje kandi nawe ayifiteho uburenganzira
Rafiki ntabwo yashimishijwe n'uburyo Producer Jay P yakuje indirimbo ye kuri Youtube
Rafiki na Jay P bari gupfa indirimbo yakozwe mu 2009

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .