00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Selekta Danny na DJ Khizzbeatz binjijwe mu bamamaza Mutzig

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 02:03
Yasuwe :

Ku wa 31 Mutarama 2023 Selekta Danny wabaye uwa mbere na DJ Khizzbeatz wabaye uwa kabiri mu irushanwa MutzigAmaBeats, bahawe amasezerano nka ba ‘Brand ambassadors’ b’ikinyobwa cya Mutzig cyengwa na Bralirwa.

Aba basore bahawe amasezerano y’umwaka nyuma y’amezi abiri batsinze iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere.

Mu masezerano yasinye, Selekta Danny byemejwe ko azajya ahembwa 1 500 000 Frw, mu gihe cy’umwaka azamarana amasezerano akazaba amaze kwinjiza miliyoni 18Frw ahwanye n’igihembo gikuru yari yemerewe.

DJ Khizzbeats watsindiye miliyoni 12 Frw akanahabwa amasezerano ya Brand Ambassador wa Mutzig, buri kwezi akazajya ahembwa miliyoni 1 Frw umwaka wose.

Mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2022 ubwo aba begukanaga ibihembo banahise bahabwa ibikoresho bishya bizajya bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko kuvanga imiziki.

Mu masezerano y’aba basore bivugwa ko bazajya baba basabwa gucuranga mu birori byose batumiwemo na Bralirwa.

DJ Khizzbeatz agiye guhembwa miliyoni 12Frw mu gihe cy'umwaka
Selektor Danny agiye guhembwa miliyoni 18Frw mu gihe cy'umwaka
Selekta Danny agiye guhembwa miliyoni 18Frw mu gihe cy'umwaka
Selekta Danny yashyize umukono ku musazerano amugira 'Brand Ambassador' wa Mutzig
Selekta Danny na DJ Khizzbeatz bafashe ifoto n'Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine
Selekta Danny na DJ Khizzbeatz binjiye mu muryango mugari Mutzig

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .