00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben, Bruce Melodie, Prosper Nkomezi: Weekend y’abahanzi nyarwanda hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 May 2022 saa 04:50
Yasuwe :

Umuziki nyarwanda ukomeje kwagura imbibi ariko abahanzi bawo bagura amarembo, bakajya gutaramira hanze y’iwabo. Mu mpera z’iki cyumwe Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda bari bube baryohewe n’ibitaramo bitandukanye byitabirwa n’abahanzi b’amazina akomeye.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byitezwe ko ku wa 14 Gicurasi 2022 The Ben azataramira mu Mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky.

Mbere y’amasaha 48 ngo igitaramo kibe, IGIHE yamenye amakuru ko amatike yo kukinjiramo yamaze gushira ku isoko.

The Ben ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bari ku gasongero k’abakunzwe cyane mu muziki w’u Rwanda. Mu minsi ishize yaratunguranye asohora indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond iba ikimenyabose mu bakunzi b’umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba.

Uretse The Ben ugomba gutaramira muri Amerika, mu mpera z’iki Cyumweru Bruce Melodie we afite ibitaramo bibiri ku mugabane w’u Burayi.

Ibi bitaramo birabimburirwa n’icyo afite muri Suède kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022, iki kikazakurikirwa n’icyo azakorera mu Bubiligi mu mujyi wa Buruseli ku wa 14 Gicurasi 2022.

Bruce Melodie yerekeje ku Mugabane w’u Burayi amaze gusohora indirimbo ‘Nyoora’ yakoranye na Eddie Kenzo, iyi ikaba yarasohotse nyuma y’izindi zinarimo ‘Totally crazy’ yakoranye na Harmonize.

Prosper Nkomezi uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, na we agiye gutaramira muri Kenya nyuma yo gusohora indirimbo Hallelujah yakoranye na James & Daniella.

Uretse aba bahanzi bakora umuziki usanzwe, byitezwe ko ku wa 15 Gicurasi 2022 Prosper Nkomezi azaba ataramira abakunzi be baherereye i Nairobi muri Kenya mu gitaramo azahuriramo n’abahanzi nka Liliane Kabaganza na Gisubizo Ministries y’i Nairobi.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo The Ben agomba gukorera i Louisville yashize ku isoko
Mu mpera z'iki cyumweru, Bruce Melodie afitemo ibitaramo bibiri ku mugabane w'Uburayi
Prosper Nkomezi aritegura gutaramira i Nairobi muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .