Trey Songz yanduye Coronavirus

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunyamerika, Tremaine Aldon Neverson, wamamaye mu muziki nka Trey Songz, yatangarije abakunzi be ko yanduye Coronavirus abasaba kwitwararika no kudakerensa iki cyorezo cyugarije Isi.

Uyu musore w’imyaka 35 abinyujije mu mashusho yifashe agashyira ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko yamaze kwandura Coronavirus, ndetse anasaba abantu kwitwararika kuri iki cyorezo akeka ko ari nacyo cyahitanye sekuru uherutse kwitaba Imana.

Yagize ati “Mbafitiye inkuru y’agaciro yo kubamenyesha ko nasanganywe icyorezo cya COVID-19. Nagiye mpimwa kenshi kubera ko nahoraga hanze mu myigaragambyo, ntanga amafunguro, byari bikwiye kuko mfite umwana muto w’umuhungu mu rugo. Nahoraga nipimisha buri gihe ariko ubu nasanze naranduye.”

Yakomeje ati “Ngiye kubifata nk’ibintu bikomeye ndetse ngiye kwishyira mu kato mu rugo. Nzaguma mu rugo kugeza igihe nzabonera ibimenyetso by’uko nakize. Buri gihe ntabwo nigeze nkerensa iki cyorezo, ndabinginze namwe mubigenze gutyo. Ntimube nka perezida (aha yavugaga Trump).”

Trey Songz afite umwana w’umuhungu witwa Noah wavutse ku wa 20 Mata 2019, ndetse ni nawe wamuteraga amakenga buri gihe agahora yipimisha iki cyorezo.

Trey Songz yiyongereye ku byamamare byanduye Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .