Kugira ibanga urukundo rwe, ni icyemezo uyu munyamakuru avuga ko yafashe kuko n’ubusanzwe adakunda gutangaza amakuru y’ubuzima bwe bwite.
Mu kiganiro na IGIHE, Gerard Mbabazi yavuze ko batangiye gukundana mu myaka itatu ishize nyuma yo guhurira mu Misa.
Ati ”Byabaye umugisha kuri njyewe. Twahuriye ahantu hakomeye cyane, ni ahantu hadasanzwe, ni ahantu hakomeye n’uyu munsi iyo mbyibutse mvuga ko ari Imana yaduhuje.”
“Twahuriye mu rusengero, turi mu masengesho. Umunsi umwe naravuze nti uwajya mu misa, njyayo nimugoroba duhurirayo.”
Ntabwo uyu munyamakuru yifuje gusobanura uko byagenze ngo abashe guhura n’uyu mukobwa mu kiliziya, gusa ahamya ko iyo misa ariyo bahuriyemo bahava babaye inshuti.
Mbabazi avuga ko nyuma yo kumenyana n’umukunzi we bahise baba inshuti zisanzwe hanyuma ubushuti bubyara urukundo.
Impapuro z’ubutumire zigaragaza ko Mbabazi azasaba akanakwa Uwase tariki 30 Mutarama 2021.
Hazakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabera kuri Christus i Remera tariki 6 Gashyantare 2020, hanyuma abatumiwe bakirirwe kuri Solace Kacyiru.
Mbabazi asanzwe ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), azwi cyane mu kiganiro ‘Zoom In’.
Incamake z’urugendo rwa Gerard Mbabazi mu itangazamakuru
Gerard Mbabazi amaze imyaka irenga 10 mu itangazamakuru ry’imyidagaduro. Mu 2008 arangije amashuri yisumbuye muri Christ Roi i Nyanza nibwo yatangiye uyu mwuga.
Yatangiriye itangazamakuru kuri radiyo y’abaturage ya Huye nk’umukorerabushake wifuzaga kwimenyereza umwuga. Aha yahakoze amezi atarenze atatu.
Mbabazi yakomereje kuri Radio Salus aho yakoze aniga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru. Yahakoze hafi imyaka ibiri, mbere ahabwa akazi muri IGIHE nk’umunyamakuru w’imyidagaduro.
Byari ubundi bunararibonye nk’umunyamakuru wandika mu gihe yari amenyereye kuvugira kuri radiyo. Yaje kuva muri IGIHE yerekeza muri Kigali Today naho ahakora imyaka mike mbere y’uko yinjira muri RBA mu 2015.
Yinjiye muri RBA nk’umunyamakuru wa Magic Fm, ishami rya Radiyo y’u Rwanda rishinzwe imyidagaduro.
Ubu ni umukozi wa RBA, (Magic Fm, Radiyo y’u Rwanda ndetse na Televiziyo y’u Rwanda).Mbabazi akunzwe cyane mu kiganiro cy’imyidagaduro gitambuka kuri radiyo y’u Rwanda ‘Samedi Détente’ akaba anazwi kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro ‘Zoom In’.
Ikiganiro n’umunyamakuru Gerard Mbabazi






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!