Uburyohe bw’imitoma ya Barack Obama n’umugore we bizihije imyaka 28 babaye umwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukwakira 2020 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 1992 wabaye intangiriro y’umunezero udasanzwe w’urukundo rwa Barack Obama na Michelle Obama, ubu ibyishimo bikomeje kwiyongera nyuma y’imyaka 28, babaye umubiri umwe banabihamya bahana isezerano.

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017 n’umugore we bakunze kugaragaza amarangamutima adasanzwe ku mbuga nkoranyambaga, akenshi bidakunze gukorwa na benshi mu banyapolitiki cyangwa se abandi bayinyuzemo.

Umunsi ku wundi bakunze gusangiza amafoto atandukanye ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, umunezero ari wose, ku buryo urukundo rwabo benshi bavuga ko rumeze nko kwibera mu ijuru rito cyangwa se paradizo.

Ku Cyumweru, tariki 4 Ukwakira 2020, aba bombi bifashishije imbuga nkoranyambaga ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 28 babana nk’umugabo n’umugore, bagaragarizanya amarangamutima.

Barack Obama mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko umugore we yatumye ahinduka umugabo udasanzwe.

Ati “N’ubwo buri kimwe kiri kujya mbere, nashakaga gufata aka kanya nkifuriza isabukuru urukundo rw’ubuzima bwanjye. Buri munsi ndi kumwe na Michelle Obama utuma mba umugabo mwiza cyane, umubyeyi mwiza cyane ndetse n’umuntu mwiza cyane.”

Barack Obama muri ubu butumwa bwe yakomeje abwira abantu babusomye, gukomeza kwiyandikisha kugira ngo bazagire uruhare mu matora yo muri Amerika ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka azaba ahanganishije Joe Biden na Donald Trump.

Michelle Obama na we yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko mu gihe cyose amaranye na Barack Obama cyamubereye nko kuba muri paradizo.

Ati “[Imyaka] 28 ndi kumwe n’uyu muntu. Nkundira Barack Obama inseko ye, uko yitwara n’umutima wo kwita ku bafite ibibazo agira. Nishimira kumugira nk’umuntu dufatanya kunyura muri buri kimwe mu buzima gishobora kuza gishaka kuduhungabanya.”

Yasoreje ku magambo agira ati “Ndagukunda Barack.”

Uyu muryango ufitanye abana barimo Malia Ann wavutse mu 1998 na Natasha bakunze kwita Sasha wavutse mu 2001. Ku wa 3 Ukwakira 1992 nibwo Barack na Michelle bashyingiranwe, nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.

Barack Obama na Michelle Obama ubwo barushingaga mu Ukwakira 1992
Aba bombi bakoze ubukwe bwa gisirimu
Michelle Obama afunga cravate ya Barack Obama ubwo biteguraga guha ikaze Perezida XI Jinping na Madamu we Peng Liyuan i Washington ku wa 25 Nzeri 2015
Obama na Michelle bahora bagaragaza urukundo rwabo mu ruhame
Uyu muryango umaranye imyaka 28 uri mu munyenga w'urukundo
Ku munsi bizihizaho imyaka 28 ishize barushinze bateranye imitoma myinshi
No muri White House bagaragarizanyaga urukundo imbere y'abashinzwe umutekano
Barack Obama asoma Michelle Obama ubwo bitabiraga imikino ya Olempike yabereye muri Washington ku wa 16 Nyakanga 2012
Barack Obama n'umukunzi we Michelle ubwo bari muri Kenya mu 1992
Barack Obama na Michelle Obama babyina imbere y'imbaga ku wa 21 Mutarama 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .