Ubutumwa bwa Miss Nishimwe Naomie ku munsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Tariki 10 Ukwakira buri mwaka, isi izirikana umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe. Miss Nishimwe Naomie winjiye muri Miss Rwanda 2020 afite umushinga wo kurwanya agahinda gakabije, yasabye Abanyarwanda kurushaho kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo barusheho kwigirira icyizere.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Miss Nishimwe yagize ati ”Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, twongere imbaraga mu gufasha abahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tubaba hafi, tubereka urukundo kugira ngo barusheho kwigirira icyizere cy’ejo hazaza.”

Ni ubutumwa uyu mukobwa yatanze mu gihe akomeje kugerageza gushyira mu ngiro umushinga we wo kurwanya agahinda gakabije nk’uburwayi bwo mu mutwe, nubwo atorohewe n’icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ibikorwa bye.

Mu minsi ishize yasuye ibitaro bivurirwamo abarwaye indwara zo mu mutwe, mu bitaro bya Ndera, yibanze cyane ku bana batewe ihungabana n’ihohoterwa ryo mu miryango, n’abagore bahohoteye bikabasigira agahinda gakabije.

Miss Nishimwe ni umukobwa wabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020, uyu akaba yaranegukanye irya nyampinga uberwa n’amafoto.

Ni we wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss World 2020, icyakora ubuyobozi bw’iri rushanwa buherutse gutangaza ko ritakibaye kubera icyorezo cya Covid-19, rikazaba umwaka utaha wa 2021.

View this post on Instagram

#worldmentalhealthday2020 🙏🏾

A post shared by Miss Rwanda 2020🇷🇼 (@ishimwenaomie5_) on

Miss Nishimwe Naomie afite ikamba rya Miss Rwanda ndetse n'iry'uberwa n'amafoto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .