Umugore wa John Legend witegura kwibaruka yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Umugore wa John Legend, Chrissy Teigen, yagaragaje ko kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, yajyanywe kwa muganga kubera kuva amaraso menshi; ikibazo yari amaranye igihe.

Uyu mugore w’imyaka 34 witegura kwibaruka umuhungu yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa, ari mu bitaro by’i Los Angeles.

Yakomeje avuga ko n’ubwo byabaye gutyo, yatangiye gutora agatege ndetse n’umwana we atwite akaba ameze nta kibazo na kimwe afite. Yavuze ko amaze igihe cyenda kugera ku kwezi ava amaraso.

Arangije ati “Umwana ameze neza kurusha Luna cyangwa Miles [aba ni abana be ba mbere]. Ari gukina mu nda kurusha uko bo babikoze. Ndamwishimiye. Arakomeye.”

Avuga ko yari ari mu bihe bikomeye birusha ibyo abakobwa banyuramo iyo bari mu mihango.

Muri Kanama Teigen yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko atwite. Hari aho yagize ati “Reba uyu mwana wa gatatu. Ibaze… Mana yanjye.”

No mu ndirimbo yitwa ‘Wild’ John Legend aheruka gushyira hanze yanakoreshejemo umugore we, ijya kurangira ashyiramo ifoto imugaragaza ameze nk’utwite.

We na John Legend bakoze ubukwe ku wa 10 Nzeri 2013, mu Mujyi wa New York.

Kuva mu 2013 bategereje kubyara imyaka irenga ibiri baraheba nyuma nibwo bagiye kwa muganga babagira inama yo kwifashisha uburyo bwo guhuza intanga zabo bakabyara hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo buzwi nka ‘In vitro fertilization (IVF)’ mu rurimi rw’Icyongereza. Kubera ko Teigen yari afite ikibazo muri nyababyeyi.

Ku wa 14 Mata 2016 babonye umwana wabo wa mbere w’umukobwa bise Luna. Nyuma y’indi myaka ibiri ku wa 17 Gicurasi 2018 bongera kubona undi mwana w’umuhungu bise Miles. Aba bana bose bababyaye hifashishijwe IVF.

Mu 2017, John Legend yabwiye Cosmopolitan Magazine ko kuba barabanje kubura urubyaro ari kimwe mu bintu byakomeje urukundo rwabo.

Uyu mwana ni we wa mbere Teigen yabashije gutwita kuko abandi bana bose yagiye ababyara hifashishijwe ikoranabuhanga, gusa nawe hari amakenga ko kumubyara bizagorana kubera ibibazo by’ubuzima yatangiye guhura nabyo.

John Legend n'umugore we bari kwitegura kwibaruka umwana wa gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .