Umuhanzikazi Demi Lovato yanenze ubuyobozi bwa Perezida Trump

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Demi Lovato mu ndirimbo ye nshya yise ‘Commander in Chief’ yibasiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kubera akarengane gashingiye ku ivangura gakorerwa abirabura ndetse no kutita kuri Coronavirus ikomeje kwica abantu umusubirizo muri Amerika dore ko 8 108 686 bayanduye mu gihe imaze guhitana 221 180.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 28 yabwiye CNN ko hari igihe yagiye ashaka kwandikira Trump ibaruwa, ngo amubaze ibibazo nk’ibyo yagaragaje mu ndirimbo.

Ati “Hagiye habaho inshuro nyinshi nashakaga kwandikira ibaruwa Perezida Trump, cyangwa kwicarana nawe nkamubaza ibibazo. Ariko na none naje gusanga atari ngombwa kubikora nsanga inzira imwe ari ukwandika ibaruwa nkayishyira hanze Isi yose ikayumva, n’uko ibyo bibazo akabisubiza buri wese atari njye gusa.”

Muri iyi ndirimbo Lovato yanditse afatanyije na Eren Cannata, Justin Tranter, Julia Michaels na Finneas O’Connell; hari aho igira iti “Nibura uzi ukuri, turi mu bihe bikomeye, abantu bari gupfa, mu gihe uri kunyunyuza imitsi ya rubanda wuzuza ikofi yawe, Mukuru w’Igihugu, ni gute ukomeza gushobora guhumeka? Iyaba arinjye ukora ibintu nk’ibyo ukora sinakabaye nsinzira […]”

Lovato yavuze ko abantu bakwiriye guhumuka bagatora umuyobozi ubereye Amerika, batitaye ku ishyaka barimo.

Uyu muhanzikazi azaririmba iyi ndirimbo bwa mbere kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, mu bihembo bya Billboard Music Awards.

Demi Lovato yakije umuriro kuri Donald Trump mu gihe no muri Nigeria, naho abahanzi bamaze iminsi bari mu nkundura yo guhangana no kwamagana Ishami rya Polisi rigenza ibyaha muri Nigeria, SARS [Special Anti-Robbery Squad] ryari rikomeje kwibazwaho kubera uburyo rihohotera abaturage.

Nyuma yaho ibyamamare bitandukanye birimo Wizkid, Davido, Falz, Runtown, Tiwa Savage bafatanyije n’abaturage kwamagana iri shami; ryaje gukurwaho.

Muri Nigeria na none abahanzi nka Rudeboy yahimbye indirimbo yise ‘Oga’ ndetse na Yemi Alade yakoze iyitwa CIA (Criminal In Agbada); zose zigamije kwamagana uburyo Leta ya Nigeria ikomeje kwirengagiza abaturage bayo bicwa umusubirizo n’ibintu byinshi ariko ku isonga hariho Polisi ariyo yakabaye ibarinda.

Demi Lovato ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi bakomoka muri Amerika
Demi Lovato yaririmbye indirimbo anenga ubutegetsi bwa Donald Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .