00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzikazi Halsey yibarutse imfura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Ashley Nicolette Frangipane wamamaye mu muziki nka Halsey yibarutse umwana we wa mbere, yabyaranye n’umukunzi we Alev Aydin.

Halsey yanditse kuri Instagram agaragaza ko we n’umukunzi we bibarutse umwana wabo wa mbere, bise Ender Ridley Aydin, agaragaza ko yishimiye ko yibarutse.

Nubwo uyu muhanzikazi atigeze avuga igitsina cy’umwana yibarutse, PageSix yatangaje ko izina ‘Ender’ akenshi ryitwa abahungu, rikaba rishatse kuvuga imbonekarimwe.

Halsey w’imyaka 26 yagaragaje ko yenda kwibaruka umwana we wa mbere muri Mutarama uyu mwaka ni na bwo yahishuye ko akundana na Aydin w’imyaka 38.

Umukunzi wa Halsey azwi mu kwandika ibiganiro na filime bica kuri Netflix. Halsey muri Werurwe yabwiye abafana be ko kwibaruka ari ibintu byari byarapanzwe 100%.

Ntabwo biramenyekana niba Halsey n’umukunzi we babana, gusa mu 2020 yigeze kuvuga ko bamaze igihe kinini ari inshuti zisanzwe.

Muri Gicurasi hakwirakwiye amakuru yavugaga ko aba bombi basezeranye kubana akaramata ariko habura gihamya.

Mu 2015 Halsey yakuyemo inda. Yakundanye na G-Eazy mu 2017 kugeza mu 2018.

Halsey n'umukunzi we bibarutse umwana wabo wa mbere
Muri Mutarama nibwo uyu muhanzikazi yagaragaje ko yenda kwibaruka
Halsey ntabwo yigeze avuga igitsina cy'umwana we gusa birakekwa ko yaba ari umuhungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .