Umukinnyi wa filime Michael Lonsdale wamenyekanye muri “Of Gods and men” yitabye Imana ku myaka 89

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Nzeri 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Michael Edward Lonsdale-Crouch wamenyekanye nka Michael Lonsdale, ni umukinnyi wa filime wakinnye mu zirenga 180, yitabye Imana afite imyaka 89.

Michael Lonsdale uvuka ku mubyeyi umwe w’Umwongereza n’undi w’Umufaransa yari azwi cyane nk’umuhanga mu gukina filime mu ndimi zirenze rumwe, byanamuhesheje gukina muri nyinshi.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Olivier Loiseau wabwiye AFP ko uyu musaza yitabye Imana ari iwe mu rugo aho yari atuye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Tariki 25 Gashyantare 2011, uyu musaza yatsindiye igihembo muri César Award, cyari icya mbere nka Best Supporting Actor muri filime yitwa “Of Gods and Men”.

Uyu musaza watangiye gukina filime mu 1959 yitabye Imana akinnye muri filime zirenga 180 zirimo nyine “Of Gods and Men” yamugize icyamamare ikanamuhesha igihembo gikomeye mu ruganda rwa sinema mu Bufaransa.

  • Reba hano agace gato ka "Of Gods and Men" yatumbagije ubwamamare bwa Of Gods and Men
Lonsdale, i buryo, ari kumwe na Lambert Wilson bakinanye muri Of Gods and Men.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .