Umukobwa wa Will Smith yavuze ku mubano w’ababyeyi be wivanzemo August Alsina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 06:28
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wa Will Smith, Willow Smith, yavuze ko atewe ishema n’uko ababyeyi be babashije gusasa inzobe ku mubano wabo wivanzemo, umuririmbyi August Alsina.

Uyu mukobwa yabitangaje mu kiganiro “Red Table Talk” gikorwa na nyina aho kuri uyu wa Mbere yari ari mu batumirwa bacyo.

Mu kuvuga ku kuntu yakiriye kuba nyina na se bareruye bagashyira hanze iby’ukuntu umubano wabo wajemo agatotsi bikaza kurangira Jada Pinkett Smith akundanye n’umuririmbyi August Alsina mu myaka yashize, yagaragaje ko n’ubwo habayemo ibibazo yashimye ukuntu babisohotsemo.

Ati “Nshaka kubishyira ku meza. Ntewe ishema namwe. Kuba narabashije kukubona wowe na papa mubikora kuriya, kuri njye, naravuze nti ni ikintu cya nyacyo. Nirwo rukundo rw’ukuri.”

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yakomeje ati “Ushobora kuvuga ngo ndi kumwe nawe. Ngiye kugumana nawe ndetse ngiye gufata ikiganza cyawe, kubera ko ngukunda, nibyo byangombwa.”

Muri Nyakanga, Wiil Smith n’umugore we bombi bashashe inzobe bakuraho ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru ku Isi yose, ku mubano wabo.

Icyo gihe, Jada Pinkett Smith yavuze ko yigeze kugirana umubano wihariye na August Alsina, ati “Nagiranye umubano wihariye w’urukundo na August [Alsina] n’ubwo tutigeze tubyerura cyangwa ngo turushinge.”

Uyu mugore yavuze ko yagiranye uyu mubano na August Alsina mu myaka ine n’igice ishize ariko bikaza gukaza umurego ubwo umubano we na Will Smith wazagamo ibibazo uruhuri.

Yanavuze ko Will Smith yemeye ko uyu mubano ubaho hagati ya Alsina na Pinkett.

Uyu mugore yavuze ko yari mu bubabare bwinshi, ndetse umubano w’urukundo rwabo wahungabanye. Yavuze ko hari aho yageze akavumbura ko atari azi umugabo we mu by’ukuri.

Arangije ati “Twagerageje ikintu cyose cyadutandukanya ariko ntibyadukundira.” Pinkett Smith yavuze ko umubano we na Alsina warangiye, ndetse ubu yasubiranye n’umugabo we.

Smith yavuze ko hari igihe yumvaga ko bitoroshye kuzongera kuvugana na Pinkett ubwo bari bafitanye ibibazo.

August Anthony Alsina Jr wakundaganaga n’umugore wa Will Smith yari amaze iminsi yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yamukunze mu buryo bukomeye. Icyo gihe yavugaga ko Will Smith yamuhaye “umugisha” wo kugirana umubano wihariye na Jada Pinkett Smith.

Inkuru z’urukundo rukomeye hagati ya Alsina na Pinkett Smith zari zakajije umurego nyuma y’indirimbo uyu musore yashyize hanze umwaka ushize yise ‘Nunya’, yari inkuru yasaga n’iy’urukundo uyu musore yakunze umugore w’abandi.

Agaragara yandika ubutumwa ari gutakambira umukobwa witwa Koren (izina ryo hagati ry’umugore wa Will Smith) amubwira ko akwiriye guha agaciro urukundo yamukunze.

Alsina mu minsi ishize yavuze ko yakunze Pinkett Smith igihe kinini n’ubwo yari asanzwe yarasezeranye na Will Smith.

Will Smith yarushinganye na Jada Pinkett mu 1997 nyuma yo gutandukana na Sheree Zampino mu myaka ibiri yari yabanje. Bafitanye abana babiri; umukobwa witwa Willow Camille Reign Smith ufite imyaka 19 ndetse na Jaden Christopher Syre Smith ufite imyaka 21.

August Alsina wakundanaga n’umugore wa Will Smith afite 27 mu gihe umugore yari yarihebeye afite imyaka 48. Ni umuririmbyi wa RnB watangiye umuziki mu 2007.

Reba indirimbo yitwa ‘Entanglements’ August yahimbye nyuma y’inkuru zacicikanye umugore wa Will Smith avuga uko bacuditse

Umukobwa wa Will Smith (iburyo) yavuze ko yashimishijwe n'uko ababyeyi be bitwaye bavuga ku mubano wabaye hagati ya nyina na August Alsina
August Alsina yakundanye na Jada Smith ubwo uyu mugore n'umugabo we bari bameranye nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .