Umulisa witabiriye Miss Rwanda 2020 yambitswe impeta n’uwo bitegura kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Umulisa Rose Mary wari mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 ahagarariye Umujyi wa Kigali, icyakora ntabashe kurenga ijonjora ry’ibanze, yambitswe impeta n’umusore witwa Mugabo Fabrice bitegura kurushinga.

Uyu mukobwa ni we wasakaje iyi nkuru nyuma yo kwambikwa impeta, yahise amenyesha Isi ko yamaze guhitamo umugabo w’ubuzima bwe.

Mu magambo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Umulisa yagize ati ”Naguhisemo ngo umbere umugabo, nzagufata ngukomeze guhera kuri uyu wa 25 Nzeri 2020. Byaba mu byiza, mu bibi, mu bukire, mu bukene, urwaye cyangwa uri muzima, ngusezeranyije urukundo no kukwitaho kugeza ku rupfu nkuko itegeko ry’Imana ribivuga. Imbere y’Imana ngize iri sezerano.”

Uyu mukobwa w’imyaka 22, yambitswe impeta na Mugabo Fabrice kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 mu birori byabereye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, aho yari kumwe na bamwe mu nshuti ze za hafi ndetse n’iz’umukunzi we.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Umulisa yagize ati "Mugabo tumaze imyaka 11 tuziranye ariko ntabwo twari tumaze igihe mu by’ukuri dukundana."

Umulisa usibye kuba yaritabiriye Miss Rwanda 2020 akabona itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali ariko ntabashe kurenga amajonjora y’ibanze, yanitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa 2019, naho ataha amara masa.

Mugabo Fabrice abaye umusore wa mbere wambitse impeta umukobwa wahataniye ikamba muri Miss Rwanda 2020.

Uyu mukobwa yari amaze iminsi abwiye IGIHE ko ahugiye mu bucuruzi bw’imyenda, igitekerezo yungutse mu gihe amashuri yari ahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.

Umulisa na Mugabo Fabrice batangiye urugendo ruganisha ku kubana
Umulisa yishimiye kwambikwa impeta n'umusore bitegura kurushinga
Nyuma yo kumwambika impeta, Umulisa n'umukunzi we bafatiye amafoto y'urwibutso muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Umulisa yari mu bakobwa batsindiye itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .