Umunyarwandakazi Kandathe wasusurukije ibirori by’aba- démocrate yinjiye mu muziki uhimbaza Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ukwakira 2020 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Umugore w’umuririmbyi, umwanditsi akaba n’uwigisha gukoresha ibikoresho bya muzika Immaculate Kandathe, wasusurukije ibirori by’aba- démocrate babarizwa muri Leta ya New York muri Amerika, yinjiye mu muziki uhimbaza Imana.

Uyu mugore warushinze mu myaka itanu ishize, yasubiyemo indirimbo yitwa ‘Here is my Life’ y’umuramyi Planet Shakers ayishyira mu Kinyarwanda, havamo indirimbo ‘Ngubu ubuzima’ yafatiwe amashusho mu rusengero.

Iyi ndirimbo yayikoze nyuma y’indi yakoze yitwa ‘Umpindure’, yakozwe na Producer Lick Lick wamamaye cyane mu gutunganya indirimbo mu Rwanda.

Uyu muhanzikazi avuga ko ari indirimbo ifite igisobanuro kinini mu muziki we, kandi ko ayitezeho ko hari benshi bazahindukirira Imana kubera yo.

Yabwiye IGIHE ati “Ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kwiyegereza Imana, kuko ni ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘dutange imibiri yacu ibe ibitambo bizima byera kandi bishimwe n’Imana’.

Yasabye abantu kumvira ijwi ry’Imana ‘kuko ubuzima tubamo bwa buri munsi turifuza kuyoborwa nayo mu byo dukora byose’. Yavuze ko nyuma y’ibibazo byose abanyarwanda banyuzemo abasaba kunga ubumwe n’Imana.

Ati “Nyuma y’ibibazo abanyarwanda baciyemo mu myaka yahise ndetse tutibagiwe na Coronavirus itoroheye buri wese. Ndasaba abanyarwanda kwegera Imana cyane bakayiyegurira, Imana ntakiyinanira n’iyo itanga ihumure.”

Kandathe avuga ko yinjiye mu muziki uhimbaza Imana, kubera ko yakuriye mu muryango ukunda Imana w’abanyamuziki bamwigishije inzira y’agakiza n’ubu akomeyeho.

Uyu muhanzikazi yatangiye kwiyumvamo impano afite imyaka umunani y’amavuko, abavandimwe be bakuranye bamufashishije gutyaza impano ye kugeza n’ubu.

Guhera kuri iyi myaka yafatanyaga n’abavandimwe be guhimbaza Imana, inshuti ze, abo mu muryango we n’abanyeshuri biganaga bakamubwira ko afite impano adakwiye gupfusha ubusa.

Ababyeyi be bari barabaguriye ibicurangisho by’umuziki bifashishaga mu gihe cyo gusubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Yiga mu mashuri yisumbuye yari mu itsinda ry’abaririmbyi banakoraga amasengesho bagafasha abantu kwiyegereza Imana mu ndirimbo.

Kubera ubuhanga Kandathe yagaragazaga ,yaje guhabwa umwanya wo gutangira gutoza abandi ibijyanye n’amajwi.

Avuga ko icyo gihe, byabaye intangiriro ye yo gutangira kwandika indirimbo ze bwite. Ati “Mu by’ukuri muri icyo gihe Imana yarankoresheje nza kwemera ko koko ari impano yanjye.”

Uyu muhanzikazi avuga ko ashaka gukora indirimbo zizahindura imitima ya benshi. Anavuga ko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo abakora indirimbo zihimbaza Imana babeshweho nazo nk’uko abakora umuziki usanzwe bigenda.

Ati “Nshaka gukora umuziki uzahindura imitima ya benshi, ndetse zikegereza Imana abafite imitima yashenjaguritse n’abandi batannye bakajya kure yayo.”

Kandathe ni umwe mu bahanzi basusurukije ibirori by’aba-démocrate, ku wa 20 Ukwakira 2018, byabereye mu Mujyi wa Syracuse mu Leta ya New York muri Amerika. Byari byitabiriwe na Senateri Chuck Schuss, Pamela Hunter, Meya w’Umujyi wa Syracuse, Ben Walsh. Kandathe yamaze imyaka itanu atuye muri Leta ya New York, ubu abarizwa mu Mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennesse.

Yaririmbye muri ibi birori abisabwe n’ubuyobozi bwa ho kuko bifuzaga ko afatanya n’abana yatozaga mu Mujyi wa New York.

Kandathe yabanje kujya akorana na Lick Lick wamamaye mu muziki wo mu Rwanda atunganya indirimbo
Aha uyu muhanzikazi yari ari kumwe na Meya w’Umujyi wa Syracuse, Ben Walsh

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .