Umuraperi Tory Lanez akurikiranyweho kurasa no gukomeretsa Megan Thee Stallion

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Tory Lanez akurikiranyweho kurasa no gukomeretsa umuraperikazi mugenzi we Megan Thee Stallion, mu ntangiriro z’uyu mwaka bari ahitwa Hollywood Hills nk’uko ubushinjacyaha bw’i Los Angeles bwabitangaje.

Uyu muraperi ubusanzwe witwa Daystar Peterson, akurikiranyweho gutunga imbunda mu buryo butemewe no kuyigendana ari nayo bivugwa ko yakoresheje arasa mu kirenge Megan.

Bivugwa ko ku wa 12 Nyakanga 2020 uyu musore w’imyaka 28, yagiranye ubwumvikane buke na Megan w’imyaka 25 bari mu modoka. Ubwo Megan yayisohokagamo undi yahie amurasa mu kirenge.

Uyu muraperikazi yari aherutse kujya kuri Instagram asobanura ko yarashwe na mugenzi we.

Yagize ati “Warandashe. Ubwira umuntu ushinzwe kwamamaza ibikorwa byawe n’abantu bawe, ko bagenda babeshya. Rekera kubeshya. Kubera iki ubeshya?”

Mu minsi yari yabanje, Megan yari yashyize amafoto kuri Instagram agaragaza ko yakuwe indodo aho yari yarashwe mu birenge byombi. Yavuze ko yababaye kandi agaterwa ihungabana n’ibyamubayeho.

Lanez wahakanye ibyo kurasa uyu mukobwa biteganyijwenko ku wa 13 Ukwakira 2020, azitaba urukiko i Los Angeles. Aramutse ahamwe n’iki cyaha ashobora gukatirwa imyaka 22 mu buroko.

Tory Lanez yashinjwe kurasa mu kirenge Megan Thee Stallion
Uyu muraperi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo iyo yise "Say It"
Tory Lanez na Megan Thee Stallion ntibajya imbizi nyuma y'aho bashanye uyu musore akamurasa
Uyu mukobwa yavuze ko yarashwe mu kirenge
Megan Thee Stallion yavuze ko nyuma yo kuraswa, Tory n'abo bakorana batangiye gukwiza ibihuha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .