Umuziki waba ubucuruzi bukomeye ukozwe kinyamwuga! Ni bande bakwiye kuba bagize ikipe y’umuhanzi?

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda usanga abahanzi bagira igikundiro ariko utarebye neza bikarangira ntacyo bimwinjirije mu buryo bw’amikoro. Benshi bagira urwitwazo impamvu zitandukanye ariko bakibagirwa kwirwebaho. Bipfira henshi, bake nibo babasha kumenya ko impano bafite ishobora kuba ubucuruzi bukomeye bwanatunga n’abazabakomokaho.

Nubwo ubuhanzi bwakabaye imari ishyushye, ufite impano igaragara akagereranywa n’uruganda. Benshi mu banyamuziki mu Rwanda, bagaragaza imitekerereze yo kwigereranya na ‘boutique’. Niyo ikoramo umuntu umwe yakabya ikaba ifite umunyakiraka ushinzwe kujya kurangura.

Si kenshi uzabona umuhanzi wo mu Rwanda ufite ikipe y’abantu bakorana bya kinyamwuga ngo bahuze imbaraga, bamugire inama z’ibyo adashobora kwifasha.

Abahanga mu muziki bavuga ko umuhanzi wabyinjiyemo bya kinyamwuga akwiye kwibara nk’uruganda rugiye gukorera amafaranga.

Akibyinjiramo agomba kuba afite ikipe nini bakorana kugira ngo babashe gukorana bahereye ku nyigo y’umushinga wabo kugeza ku kuwubyaza umusaruro.

Kutamenya ko hakenerwa imbaraga z’abantu banyuranye ku munyempano, ni imwe mu mpamvu zituma abahanzi bo mu Rwanda bamara igihe bakora muzika ariko hari urwego batarenga.

Kenshi umuhanzi udafite ikipe imufasha akunze kurangwa n’amakosa ya hato na hato ku buryo nawe ubwe hari ayo akora atabizi.

Usibye amakosa ariko hari n’igihe uburenganzira bwabo buhonyangwa ariko ntibabashe kubimenya ngo birengere cyangwa barengere inyungu zabo.

Ubusanzwe umuziki ni umwuga nk’indi yose, ni ubucuruzi uwabwitayeho ashobora kungukiramo bikomeye gusa utazi iyo biva n’iyo bigana ashobora kubidindiriramo ubuzima bwe bwose.

Kuba umunyempano mu muziki ugakorera amafaranga ndetse ukanaramba mu bucuruzi bwawo bigusaba kugira ikipe nini.

Mu rw’imisozi 1000 usanga umuhanzi w’icyamamare wakoze ibikomeye aba afite uwo twita ’Manager’ cyangwa umujyanama, uyu akabazwa inshingano zakabaye zikorwa n’ikipe y’abantu benshi.

Ibi byatumye tugerageza gukusanya amakuru yerekeye abantu ubusanzwe bakabaye bagize ikipe y’umuhanzi wabigize umwuga wifuza kwagura ibikorwa bye akabiganisha ku bucuruzi burambye kandi bwunguka.

  • Umuhanzi cyangwa umunyempano mu muziki

Ntabwo ari buri wese ukwiye gutekereza ko impano ye igiye kuba igicuruzwa gikomeye ku Isi, bisaba kuba ufite impano itangaje mu muryango utuyemo.

Buri wese uzi kuvuga aba ashobora no kuririmba, abaririmba neza mu njyana zitandukanye baba ari benshi cyane.

Kugira ngo uvemo igicuruzwa ugomba kuba ufite umwihariko utuma ugaragara nk’utandukanye n’abandi bose muhuje impano.

Akenshi icya mbere mu byibandwaho izaba ari impano idasanzwe, uko ugaragara (Physical Appearance), imico n’imyitwarire bya gihanzi, ubushobozi yaba ubwawe cyangwa se abandi biyemeje kugushoramo imari n’ibindi byinshi.

  • Umujyanama (Manager)

Umujyanama w’umuhanzi ni umuntu ukomeye! Akunze kugaragara akenshi mu rwego rwo kunganira shebuja.

Iyo byakomeye yemera kwijandika mu bibazo bimukomereye akabikemura kuko umuhanzi aba atagomba kugaragaza isura ye ifatwa nk’igicuruzwa mu bihe bibi.

Ibi bituma uyu aba afite inshingano zikomeye, agomba guhuza ibikorwa by’umuhanzi anamugira inama z’ibyo agomba gukora n’ibyo agomba kwirinda mu gihe abona byabashyira mu kaga.

Umujyanama kenshi usanga ariwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’umuhanzi ndetse ari nawe ushinzwe kumenya buri kimwe kuri shebuja yaba ibyiza n’ibibi, cyane ko ibitari byiza aba agomba kubishakira inzira bikemukiramo bitangije izina ry’umuhanzi we.

Umujyanama kandi agomba kuba asobanukiwe n’ibijyanye no gushakira akazi n’imirimo umuhanzi we.

  • Umukozi ushinzwe kwakira akazi k’umuhanzi (Booking Agent)

Uyu ni umukozi ushinzwe kwakira amasoko y’abashaka guha akazi umuhanzi. Inshingano ze akenshi usanga ari uguhuza imirimo ya shebuja na gahunda ze za buri munsi.

Bivuze ko agomba kuba akorana bya hafi n’umujyanama w’umuhanzi kugira ngo hatabaho kugonganisha gahunda bityo hakaba hagira izipfa bikica izina ry’umuhanzi twamaze kubona ko yagafashwe nk’uruganda.

Abashaka gutumira umuhanzi mu bitaramo, ni we banyuraho bityo nyuma yo kureba kuri gahunda za shebuja akemeza bimwe ibindi akaba yabyanga cyangwa agasaba ko byahindurirwa amatariki.

Afatanyije n’umujyanama w’umuhanzi, nibo bagena ibiciro umuhanzi akorera bitewe n’umukiliya babonye babanje kureba ku byo bakeneye ngo bakore ibitaramo byiza.

  • Umukozi ushinzwe kwamamaza umuhanzi n’ibikorwa by’umuhanzi (Publicity)

Uyu akenshi usanga ameze nk’aho ari we ushinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga z’umuhanzi. Mu nshingano ze zikomeye ni ukurema bimwe mu bintu bituma shebuja ahora avugwa cyangwa ibihangano bye bigarukwaho cyane muri rubanda.

Ugasanga umuhanzi ahora mu itangazamakuru cyangwa mu maso y’abantu kandi atavugwa ku busa ahubwo afite igituma bamuvuga kandi kimwubakira.

  • Abakozi bashinzwe kumenyekanisha ibihangano by’umuhanzi - Audio & Video Promoter

Aba ni abakozi babiri usanga bahuje akazi ko gutanga ibihangano by’umuhanzi bakorana kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo.

Uretse ibi ariko, baba bashinzwe gukurikirana niba koko bya bihangano bicurangwa neza nk’uko byagenwe.

Uko ibihangano by’umuhanzi bicurangwa kenshi ndetse henshi biba bigatanga icyizere cy’uko shebuja ahagaze mu mboni z’ibitangazamakuru.

  • Umukozi ushinzwe ubucuruzi bw’umuziki hifashishijwe ikoranabuhanga -Music Publisher

Uyu ashinzwe gushyira indirimbo za shebuja ku mbuga zicuruza umuziki ndetse akagerageza kubyaza umusaruro ibihangano bye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki gihe uwo ariwe wese ushaka kugura cyangwa gutunga indirimbo y’umuhanzi ntaba agomba kuyibura kuko ubifite mu nshingano aba agomba kuyisohora kandi akayishyirira hanze ku gihe.

Uyu akenshi aba ari nawe uba ushinzwe gukusanya inyungu z’amafaranga ziba zavuye ku mbuga zicuruza umuziki.

  • Umwunganizi mu by’amategeko

Umwunganizi mu bijyanye n’amategeko usanga akenshi ari umuntu uba ushinzwe gukurikirana ikibazo cyose umuhanzi yagize kijyanye n’amategeko ndetse akanamufasha gutegura menshi mu masezerano agirana n’ibigo cyangwa abantu banyuranye.

Uyu agomba kuba ari inararibonye mu mategeko y’ibijyanye na muzika bityo akaba yabasha kunganira umukiliya we aho ariho hose yaba akenewe.

  • Umukorera indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio Producer)

Umuhanzi ubusanzwe udafite inzu ifasha abahanzi akorana nayo agomba kuba afite umu-producer bakorana umukorera akamutunganyiriza indirimbo.

Akenshi usanga uyu agomba kuba ari umuntu bamenyeranye umuzi neza ushobora no kumufasha muri studio kuko hari aho aba azi imbaraga nke z’umuhanzi cyangwa azi inyinshi akabasha kubihuza.

Uyu ni we ugena undi uwo ariwe wese ukora ku gihangano cya shebuja mu rwego rwo gukora ibihangano byiza kandi binyuranye bidashobora gukorwa n’umuntu umwe ubuzima bwe bwose.

  • Ushinzwe gufatira amashusho umuhanzi

Uyu ni kimwe n’uw’amajwi, agomba kumukorera amashusho y’indirimbo cyane ko usanga bisaba umuntu w’umuhanga.

Ni nawe ugena abandi bakora ku gihangano cya shebuja kugira ngo gisohoke kimeze neza. Iki gihe baba bashobora guha akazi undi utunganya amashusho y’indirimbo wakora ku mushinga w’indirimbo runaka.

Uyu na we kimwe n’uw’amajwi bisaba kudahora ubahinduranya dore ko uba ukeneye umuntu ukumenya neza akaba azi icyo ukunda n’ibikubera.

Uyu ni na we ukunze kuba ari kumwe n’umuhanzi kugira ngo amufate amashusho n’amafoto yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo gusangiza abakunzi b’umuhanzi uko ibintu byifashe bitewe n’aho bari isaha ku yindi.

Ng’iyo ikipe byibuza yakabaye ifasha umuhanzi wiyemeje kubyinjiramo by’umwuga, mu gihe yuzuye watekereza ko ugiye gukora umuziki nk’ubucuruzi kandi bwunguka.

Aba bantu bagize iyi kipe ni ab’ingenzi ariko hari n’abandi bashobora kwiyongeramo bitewe n’ubushobozi cyangwa n’ibikorwa bihari.

Urugero ni uko umuhanzi akwiye kugira ikipe ishinzwe kumurindira umutekano, aba bakaba abizerwa kuri shebuja kuko akenshi usanga baba bafite ubuzima bwe mu maboko.

Buri muhanzi wese uhamya ko yifuza kuba uwabigize umwuga yakabaye afite byibura iyi kipe. Usibye kumufasha gutera imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi yanamufasha kubyaza umusaruro impano ye twatangiye tugereranya n’uruganda.

Muri rusange abahanzi Nyarwanda barasabwa kwisuzuma bagatekereza niba umuziki bakora ari uw’umwuga cyangwa ari ibyo gushakisha. Cyane ko akazi kose gakorwa n’ikipe turondoye gakorwa n’umuhanzi yakabya akaba afite umuntu umwe wo kukamufasha.

Ubwinshi bw'abakunzi b'umuziki, bwakabaye igishoro ku bahanzi Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .