Ni filime izagaruka ku bihe Micheal Jackson yagiriye mu itsinda rya ‘The Jackson 5’ kugeza yiswe umwami w’injyana ya Pop ku Isi.
Iyi filime izibanda nanone ku mbyino za Micheal Jackson ziswe ‘The moonwalk’, yagiye akora mu bitaramo bitandukanye, bikaba bimwe mu byatumye akundwa cyane mu kinyejana cya 20 .
Jaafar Jackson uzagaragara akina ari Micheal Jackson , ni umuhungu w’umuvandimwe w’uyu muhanzi Jermaine Jackson, bahoranye mu tsinda ‘The Jackson 5’.
Jaafar Jackson w’imyaka 26, ni umwana wa kabiri wa Jermaine Jackson. Kuri ubu ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wavukiye mu Mujyi wa Los Angeles, muri leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Yakunze kuririmba indirimbo z’abanyabigwi nka Marvin Gaye, Sam Cooke n’abandi azisubiramo, mu 2019 amurika indirimbo ye ya mbere yise ‘Got me singing’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!