00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin yapfushije sekuru ‘watumye amenya ko ari Umunyarwanda’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Mutarama 2022 saa 03:09
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2021, Uncle Austin yamenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko sekuru ubyara nyina yitabye Imana, ahishura ko uyu musaza wari ufite imyaka 92 ari we watumye amenya ko ari Umunyarwanda mu gihe we yibaraga nk’uw’i Bugande.

Uyu musaza yaguye muri Uganda aho yahungiye mu 1962.

Uncle Austin yahishuye ko sekuru yababwiye ko ubwo yari mu nzira ahungira muri Uganda ari bwo yahuye na nyirakuru bakomezanya urugendo rwerekezaga i Busoga muri Uganda.

Bitewe n’uko abaturage bo muri aka gace batakundaga Abanyarwanda, sekuru na nyirakuru wa Uncle Austin bahisemo kwiyita abasoga.

Ibi byatumye Uncle Austin n’abavandimwe be bakura batazi ko ari Abanyarwanda ahubwo bazi ko ari Abasoga.

Ubwo yari ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, nibwo Uncle Austin yamenye ko ari Umunyarwanda kubera ko nyina wavutse ku babyeyi bo mu Rwanda na se wo muri Uganda.

Uncle Austin yavuze ko ibi yabimenye ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ubwo yigambaga imbere ya Sekuru ko ari Umusoga wa mbere ubashije gukora mu biganza bya Museveni na Perezida Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Amashuri yisumbuye nayize mu kigo cya murumuna wa Hillary Clinton, icyo gihe rero, ubwo Perezida Clinton yasuraga Uganda yazanye ku ishuri na Perezida Museveni. Bitewe n’uko nabaga muri korali nyuma yo kubaririmbira barizihiwe baba ari njye baramutsa. Icyo gihe natashye naciye ibintu ngo ni njye Musoga wa mbere ukoze mu biganza by’abo ba Nyakubahwa, bibabaza cyane sogokuru.”

Uncle Austin yavuze ko kuva icyo gihe sekuru yatangiye kubaganiriza amateka yabo abahishurira ukuntu nyina ubabyara we akomoka mu Rwanda mu gihe se ari uwo muri Uganda.

Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda, yahishuye ko kuva icyo gihe ari bwo yatangiye kugira amatsiko kuri icyo gihugu yari abwiwe bwa mbere na sekuru ko akomokamo.

Nguko uko yatangiye kujya aza gusura umuryango we kugeza ubwo anakunze igihugu cye cy’amavuko kugeza ubwo anagituyemo uyu munsi akaba anagikoreramo.

Uncle Austin ari mu gahinda ko kubura sekuru witabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .